Yaratabawe!

“Ari mu ijuru arambura ukuboko aramfata, Ankura mu mazi y’isanzure… Abinkuramo anshyira ahantu hagari, Yankirije kuko yanyishimiraga.”  Zaburi 18:17-20

Twari mu biruhuko n’umuryango hafi y’inyanja. Nari umwana muto ukubagana. Data yakiniraga hafi y’amabuye yo mu mazi hamwe na mukuru wanjye, amwe muri yo yari kure mu mazi. Mu kanya akaruru karavuga bati: “Petero ari he?” Bari bambuze ahantu hose. Byari bya bihe utabaza Imana uti “Oh, Mana dufashe!” igihe ababyeyi banjye bashakishaga umuhungu wabo wa kabiri wabuze.

Noneho, ni nkaho ukundi kuboko kwayoboye data kugera hasi cyane mu mazi. Yarambuye ukuboko munsi y’amazi asa nabi, afata umwana muto w’igitambambuga munsi y’amazi maze ankuramo. Ntiyari azi ko mpari, yacengeje ukuboko mu mazi gusa aho Umwami yamubwiye ngo akore. Kandi, Imana ishimwe, ndacyariho nyuma y’imyaka mirongo irindwi n’itanu kugira mvuge iyo inkuru!

Nahoraga nishimira gusubiramo iyo nkuru – kubwo impamvu zumvikana. Papa, abifashijwemo n’Imana, yarokoye ubuzima bwanjye. Kimwe n’uko Dawidi yishimiraga gusubiramo inkuru z’ukuntu ukuboko kw’Imana kwayoboye ubuzima bwe inshuro nyinshi. Zaburi ya 18 yose ni zaburi yo gushimira kubwo gutabarwa kw’Imana.

Interuro yanyuma y’Icyanditswe cyacu iratwibutsa icyo Imana itekereza ku bana bayo – Irabishimira. Humura rero, Uwiteka arakwishimira. Igukunda urukundo ruhoraho (ntiruhagarara!) – kandi ku bari muri Kristo uko gukundwa kurenga igihe kukagera iteka.

Ndagusengera ngo uko usoma ibi, ibyo waba uri kunyuramo byose, ngo umenye urukundo rwa Data n’ikiganza cye kiyobora intambwe zawe n’ukuboko kwe kurambuye kugeza no hasi mu mazi kugirango agutabare.

Gusenga: Urakoze, Yesu, kubw’urukundo rwawe rutangaje. Urakoze ko waje kuva mu bihe bidashira ukinjira mu gihe kugira ngo dushobore kuva mu gihe twinjire mu bihe bidashira. Urakoze Mana  Data kubw’ukuboko kwawe gutabara kurambuye kugera mu bihe bibi. Mu Izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Peter Horrobin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 16 Mutarama 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *