Ukubaho kw’Imana

“Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” Matayo 28:20

Nigeze kumanuka amadarage rimwe ari nijoro, saa saba, nje gufata umuti w’umutwe. Nkora icyayi maze njya kwicara muri salo ngo nywe ikinyobwa cyanjye gishyushye. Nasenze isengesho rigufi kugira ngo ububabare bugende hanyuma mpita ntungurwa no kumva kubaho kw’Imana ako kanya. Narabyumvaga neza kandi kwagumanye nanjye iminota igera kuri cumi n’itanu. Nifuzaga ko iki gihe kidasanzwe kidahagarara. Nagize ibindi bihe nk’ibi, ariko iki ni kimwe mu bitazibagirana.

Umugoroba wakurikiyeho, namanutse hasi isaha nka yayindi, nizera ko ndibugire ‘ibihe nk’ibyo nagize umugoroba washize, ariko rwose nta kintu na kimwe cyabaye, nubwo nashakaga kongera kubona ukubaho kw’Imana mu buryo bukomeye. Ndakeka ko narimo kugerageza ‘kugushika’ ngo kuze.

Bamwe muri twe bashobora kuba barumvise nkaho kubaho kw’Imana mu buzima bwacu byiyongereye umwaka ushize, ariko abandi bashobora kuba barumvise nkaho byagabanutse. Twaba twumva ko ihari cyangwa tutayumva, ariko, amasezerano yayo mu Baheburayo 13: 5 ni: “Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato”. Dushobora kwizeza ko ari ukuri kuri twese twizera Yesu nk’Umwami n’Umukiza.

Tubona amagambo akomeye yavuzwe na Yobu, “Dore nigira imbere ariko ntihari, Nasubiza inyuma nkayibura. Mu kuboko kw’ibumoso aho ikorera na ho sinyiharuzi, Yihisha mu kuboko kw’iburyo kugira ngo ntayibona. Ariko izi inzira nyuramo, Nimara kungerageza nzavamo meze nk’izahabu.’ (Yobu 23: 8-10).

Yobu yageragejwe kugeza ku mwisho, ariko yari afite kwizera ko Imana izamuvana mu bigeragezo bye byose byaka umuriro. Icyizere nk’icyo gishobora kuba icyacu no mu bigeragezo by’umuriro buri wese muri twe arimo kunyuramo, kubera ko ubuzima bwacu bwahinduwe nabi kandi duhura n’ikibazo cyo kutamenya icyo twakwitega mu gihe cy’icyorezo, bikaba bifite ingaruka zikomeye kuri twese.

Imana iracyari hano hamwe natwe kandi itwitayeho, nubwo rimwe na rimwe ushobora kumva ari nkaho iri kuri kilometero miliyoni. Ituye muri twe kubw’imbaraga z’Umwuka Wera, mu gihe cyose twe ubwacu twamwemeye nk’Umwami n’Umukiza. Yesu Kristo aracyari Umwami, kubw’icyubahiro cy’Imana Data, uko byagenda kose hirya no hino.

Ahari byagufasha gutuza akanya gato, ugashimira Imana ugatekereza no ku kuri ko yasezeranije kuzabana natwe iteka ryose.

Gusenga: Mana Data, Natuye ko rimwe na rimwe mbona bigoye kwizera ko ukubaho kwawe guhorana nanjye mu bihe byose by’ubuzima, cyane cyane iyo ibyiyumvo byanjye bisa nkaho byerekana ibinyuranye. Data nshoboza kubaho kubwo kwizera ukuri kw’ijambo ryawe ntashingiye ku marangamutima yanjye atari ayo kwizerwa, ashobora kuntera gushidikanya. Amena.

Byanditswe na Judith Whitehead, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 17 Mutarama 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *