“Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza, kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro. Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana” Abefeso 6:14-17
Mbese turabona ubuzima bugoye muri iki gihe, hamwe n’amaganya yabwo yose, irungu no guhangayika? Twaba turimo kurwana no kutarengerwa, kubana n’Imana, muri iki gihe kitoroshye? Bibiliya itubwira ngo ‘Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu’ (Abafilipi 4:19). Ese uku niko bitumereye? Dawidi umwanditsi wa zaburi yaranditse ati: ‘Uwiteka niwe mwungeri wanjye, sinzakena.’ Dawidi yari azi Imana ye. Ntiyari azi ibyayo gusa, ahubwo yari ayizi nk’Umwami we. Yarayizeraga kandi akayishingikirizaho, nkuko intama ze zizeraga kandi zikishingikiriza ku mwungeri wazo.
Yesu yaravuze ati, ‘ubu nibwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ariwe Yesu Kristo‘ (Yohana 17: 3). Twaba tuzi Imana yacu? – Ni ukuvuga, kuyakira, kuyikorera, kuyizera no kuyemerera kuba Umwungeri w’ubuzima bwacu.
Imana izaduha ibyo dukeneye byose ‘muri Kristo Yesu.’ Tugomba kuba ‘muri Yo‘ nkuko iri muri twe. ‘Mugume muri njye nanjye ngume muri mwe. Nkuko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu; ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye.‘(Yohana 15: 4). Kugira ngo tube muri We tugomba kumwemerera kuba muri twe kandi tukemera ko ari Umwami binyuze mu Mwuka Wera.
Kristo yarwaniye ubuzima bwacu ku musaraba. Yatsinze imbaraga zose z’umwijima, kandi yabonye intsinzi twese dushobora gusangira. Natwe twahamagariwe kurwana intambara nziza yo kwizera (1 Timoteyo 6:12). Ariko ni we nkota yacu n’ingabo yacu, kandi ntitugomba na rimwe kubireka ngo bive mu biganza byacu.
Ntidushobora gutsinda intambara tutarwanye urugamba. ‘Mu isi mugira umubabaro ..’ (Yohana 16:33). Ariko twahamagariwe kuyiringira, kuko yanesheje isi. ‘Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose kandi ntiwishingikirize ku bwenge bwawe‘ (Imigani 3: 5). Tugomba kumukomeraho n’ibyo dufite byose, ntiturekure. Ari kumwe natwe muri byose kandi ntazigera adutererana. Ibi byo dushobora kubyemeza neza.
Petero yahamagaye Yesu ubwo yatangiraga kurohama mu mazi, ati: “Mwami, nkiza.” (Matayo 14:30). Yesu yahise arambura ukuboko aramufata, agitangira kurohama. Si mbere yaho.
Ni inzira igoye tunyuramo, mu gihe cy’ibigeragezo, hamwe n’umwanzi wihishe mu bihuru. Izi ni zo mpamvu zongeyeho zituma dukenera kwiringira Imana byimazeyo kandi ntiturekure. Imenyera ibizaheruka mu ntangiriro kandi nkuko tuyizeye izadufasha kubisohokamo, kuko idukunda.
‘Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo‘ (Imigani 3: 6)
Gusenga: Data, nzi ko uri kumwe nanjye buri gihe, ariko rimwe na rimwe ndibagirwa ngafata ibintu uko mbyumva. Ndagusaba ngo unyiyegereze, kugira ngo muri ibi bihe bigoye ndusheho kumenya ko uhari n’amahoro yawe. Mwami, ndakwiringiye byimazeyo kandi nizeye ko uyobora inzira yanjye. Urakoze Data, ni mu Izina rya Yesu. Amena.
Byanditswe na Ron Scurfield, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 19 Mutarama 2021