“Yesu aramusubiza ati “Ubwami bwanjye si ubw’iyi si. » Yohana 18 :36A
Hariho ingero nyinshi mu mateka z’abakristo bagize ingaruka kuri politiki z’igihugu mu buryo bw’ingirakamaro. Mu mpera z’ikinyejana cya cumi n’umunani, Umukristo w’umuvugabutumwa witwa William Wilberforce, yari umuyobozi ukomeye mu rugendo rwo guhangana n’icyaha cy’ubucakara. Yamaze imyaka makumyabiri, yayoboye ubukangurambaga bw’inteko ishinga amategeko mu kurwanya ubucuruzi bw’abacakara byakorwaga n’abongereza, imbaraga ze zigera hashyizweho itegeko ry’ubucuruzi bw’abacakara ryo mu 1807.
Dushobora rwose kuvuga ko kugira politiki ‘inkirisito’ bishobora kugira agaciro gakomeye ku gihugu, ariko se bite byo kugira ubukirisito ‘Ubupolitiki’? Yesu ntiyateje imbere imyizerere ya politiki cyangwa isano ya politiki mu nyigisho ze. N’igihe Pilato yagerageje kumenya politiki imugenza, Yesu yasobanuye neza y’uko Ubwami yavugaga ntaho buhuriye no kurwanira imbaraga z’abayobozi b’amadini na politike y’icyo gihe.
Tugomba kwitondera kwemerera ibitekerezo bya politiki bigenda bihora bihindagurika mu bikorwa by’umubiri wa Kristo. Twahamagariwe guteza imbere ubutabera binyuze mu bwiyunge bwo mu mwuka n’Imana, ntabwo ari ukwakira imyizerere igezweho y’iyi si yaguye. Ikibabaje ni uko Ijambo ry’Imana ridahinduka rizajya akenshi rivuguruza imyifatire ya sosiyete, no mu mahame mbwirizamuco, ariko intego y’umwigishwa wa Yesu ni ugushimisha Imana, ntabwo ari ugushimisha abafite imbaraga za politiki. Umuhamagaro wacu ni uguhindura imyifatire y’isi dukoresheje gukiranuka kwa Yesu, ntabwo ari ukwemerera imyizerere y’isi ngo ihindure imyifatire mu mubiri wa Kristo.
Turi mu minsi aho ingorane z’ibi bibazo zizarushaho kuba ingorabahizi, aho uburyo abakristo babona ubuzima bushobora kugenda busebywa kurushaho. Igishimishije, ni uko tugomba guhagarara gusa aho Imana idushyira mu bikorwa by’imigambi na gahunda yayo, no kwibuka ko urugamba ari urw’Uwiteka.
Gusenga: Mana Data, Nshimishijwe cyane n’uko tutagomba kunyeganyezwa n’ibitekerezo rusange cyangwa imbaraga z’impaka za politiki, kuko umurongo wawe w’ukuri utajya uhinduka nk’igisubizo cy’akarengane kose k’iyi si ifite ibibazo. Duhe imbaraga n’ubuntu kugira ngo dusangire icyo gisubizo gihamye, nkuko Uduha buri wese muri twe icyerekezo. Amena.
Byanditswe na David Cross, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 26 Mutarama 2021