Uriho cyangwa urapfuye?

“Ni iki gitumye mushakira umuzima mu bapfuye? Ntari hano ahubwo yazutse.” Luka 24:5B-6A

Mariya Magadalena, Mariya nyina wa Yesu, Yowana n’abandi bagore bakundaga Yesu bamushakiye ahantu atari, batari bumubone. Yesu we yari yakomeje umugambi we, uhabanye n’ibyo bari biteze. Bavumbuye (bakoresheje ikibazo gishobora kuba giteye isoni cyabajijwe n’umumarayika) ko mu by’ukuri Yesu atapfuye kandi ngo abe ari mu mva, ahubwo ko ari muzima cyane kandi ko ari hafi aho!

Aba bagore bashobora kuba barashakiraga Yesu ahantu hatari ho, ariko byibuze baramushatse! Ntabwo ari uko batamukundaga, ahubwo ni uko batari bafite amakuru nyayo. Natwe dushobora gushakisha Yesu ahantu hatari ho, kubera kutumva kwacu. Aha hantu hashobora kuba he muri twe?

Nk’uko Yesu ari muzima cyane, kandi akora cyane, dukwiye kwitega ko azakomeza ‘kugenda’, umuntu abivuze atyo. Kuri twe bivuze ko tudashobora gushingira ku mateka y’ibyabaye kuri we. Niba dushaka kuguma ducometse kuri Yesu, tugomba kumusanga bundi bushya buri munsi.

Kugira ngo dukomeze umubano muzima na We dukeneye ibintu bibiri. Mbere ya byose, dukeneye gusoma Ijambo rye. Nubwo ibitabo bya Bibiliya byanditswe mu binyejana byinshi bishize, amagambo yabyo aracyatubwira. Kubera ko Bibiliya yahumetswe n’Umwuka Wera iteka ryose ‘ari rizima kandi rifite imbaraga‘ (Abaheburayo 4:12). Igihe cyose dusomye Bibiliya dufite amahirwe yo kwakira bundi bushya ibiva ku Mana nzima.

Ikigeragezo cyanjye ku giti cyanjye ni ukumara umwanya munini nsoma ibitabo bivuga kuri Bibiliya. Ibi ubwabyo, birumvikana ko atari bibi, ariko ni bibi iyo kubikora bitangiye gusimbuzwa gusoma Bibiliya. Kubandi bishobora kuba Atari  ibitabo, ariko ubutumwa, amashusho ya YouTube ya gikirisitu cyangwa inyigisho zifashwe kuri radio zitangira gusimbuzwa igihe gikoreshwa mukumara mu Ijambo ry’Imana.

Icya kabiri, dukeneye kubaho k’Umwuka Wera mu rugendo rwacu rwa buri munsi. Imbabazi z’Imana zihora ari nshyashya buri gitondo. Ibyo bivuze ko ibyo Imana yaduhaye ejo bitazatubashisha uyu munsi. Yabikoze kugira ngo twishingikirize ku guhazwa na we buri munsi. Hano ibishuko byanjye bwite ni ugutekereza niba nagize umunsi mwiza wo kugendana n’Imana ejo, ubwo nshobora kuyobora uyu munsi ku giti cyanjye ntamwegereye ngo amfashe. Iyi mitekerereze idakwiye ishobora kutuyobya umurongo w’ibyo Imana irimo ikora uyu munsi.

Mu buryo bwagutse gato, dukeneye gushaka Imana kubyo irimo gukora mu isi mu gihe cyacu. Iri uko yahoze kandi izakora ikurikije amahame akubiye mu ijambo ryayo ariko ibi ntibisobanura ko izasohoza imigambi yayo mu buryo bumwe nkuko yabikoze mbere. Ni Imana y’ibintu bishya kandi yifuza ko tugenda tujyana na yo.

Nkunda interuro iri mu ndirimbo ya kera, ‘Indirimbo zo gushimisha Imana‘, igira iti: ‘Tekereza bushya, icyo Ishoborabyose ishobora gukora‘. Reka turebane ibyiringiro bishya kuri Yesu, atari mu bintu by’ejo, ahubwo mu Ijambo rye rizima ndetse n’ubunararibonye bushya hamwe na We uyu munsi.

Gusenga: Mwami, mbabarira niba nanjye narashakiye umuzima mu bapfuye, niba narabayeho nkaho utariho, ahubwo wapfuye, kandi niba narabayeho nkaho uri Imana y’ejo hashize. Ndakwinginze umpe kubana nawe bushya Uyu munsi. Mu Izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Peter Brokaar, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 27 Mutarama 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *