“Ujye undinda abantuka n’abansuzugura, undinde kuko nsohoza ibyo wategetse.” Zaburi 119:22 (Bibiliya Ijambo ry’Imana)
Ese gutukwa no gusuzugurwa si byo Yesu yavuze ko abayoboke be bazahura na byo nibakomeza kumukurikira? None se, Dawidi yashakaga kuvuga iki? Ni ukuri, kumvira Imana – ‘kubaha ibyo yategetse‘ – bizatuma ibintu birushaho kuba bibi, ntabwo ari byiza, uko tugenda twisanga dutandukanye n’isi itubaha Imana. None se, ni ukubera iki Dawidi yasabye Imana kubikuraho?
Ijambo ryasobanuwe ‘gukuraho’ rikoreshwa mu guhirika ibuye riremereye urivana ku kintu. Kandi ndatekereza ko ibyo biduha ibisobanuro ku byo David ashaka kuvuga. Ni byo, azagira gutukwa no gusuzugurwa, ariko ntibigomba kumuremerera nk’ikintu kimwubarayeho k’umutima we.
Isirayeli imaze kwambuka Yorodani ikinjira mu Gihugu cy’Isezerano, bose barakebwe hanyuma bizihiza Pasika (Yosuwa 5: 1-12). Barya umusaruro w’ubutaka kandi, Manu na yo ihita ihagarara. Yosuwa yise aho hantu Gilugali. Kubera iki? Kuberako Imana yari yabwiye Yosuwa iti, ‘None mbakuyeho igisuzuguriro Abanyegiputa babasuzuguraga‘.
Izina, Gilugali rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo galal, risobanura kubirindura. Iri ni ijambo ryasobanuwe ‘gukuraho’ mu mirongo y’uyu munsi. Imyaka y’ubucakara; imyaka yo kuzerera mu butayu, yose yari irangiye. Ubuzima bushya bwari bwatangiye. Bakebwe – ikimenyetso cyo kwezwa; kandi bizihiza Pasika – ikimenyetso cyo kwibohora.
Mu gukora ibyo bintu bumviraga amategeko y’Imana – Ibihamya byayo. Kandi, nkuko babikoraga, Imana yahiritse uburemere bw’imyaka y’ubucakara no kuzerera iyivana kuri bo. Imana yari yarababwiye iti: ‘Ndi Uwiteka Imana yanyu yabakuriye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo mutaba abaretwa babo, nabatuye umutwaro wabahetamishaga mbagendesha mwemye. ‘(Abalewi 26:13).
Ni byo, nidukomeza kugendana n’Umwuka w’Imana uyu munsi, rwose tuzisanga tuvuye mu nzira imwe na benshi mu bo tuzaba duhura. Bashobora kwiyumvamo (kandi, birashoboka, kwerekana) gutuka no gusuzugura imibereho yacu n’indangagaciro. Ariko, mu gihe tugendana n’Imana, idusezeranya kudukuraho uburemere bwabyo.
Birumvikana ko dufite uruhare rwacu. Biroroshye cyane, kandi nyamara rimwe na rimwe dusanga bitoroshye. Izabidukuraho; ariko tugomba kuba twiteguye kubimuha. Mbere yo gusenga, kuki utakoresha umwanya muto wibuka bimwe mu bintu bikuremereye kugira ngo ubashe kubiha So wo mu ijuru ugukunda?
Gusenga: Data, urakoze ko unsezeranije gukuraho umutwaro w’ibitutsi n’agasuzuguro nabonye kera, ariko n’ubu nshyumva. Uyu munsi, mpisemo kwibuka ibintu abantu bavuze kandi bakoze bikiremereye umutima wanjye. Ndabikuzaniye, nizeye ko Uzankuraho uburemere bwabyo. Amena.
Byanditswe na Richard Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 28 Mutarama 2021