Ubuhungiro mu Ishuheri

“Maze batakira Uwiteka bari mu byago, Abakiza imibabaro yabo. Aturisha uwo muyaga w’ishuheri, Umuraba uratuza. Maze bīshimishwa n’uko utuje, Kandi abajyana mu mwaro bashakaga.” Zaburi 107:28-30

Nko mu mwaka umwe ushize, nari mu nzira njya gusura imwe mu nshuti z’inkoramutima ahari nk’urugendo rw’isaha imwe. Narimo kunyura mu mujyi ufite icyambu cyiza, maze mfata icyemezo cyo gukatirayo no gufata akanya gato ko kunezererwa ubwiza bwaho no kugira akanya ko gutuza. Wari umunsi utari mwiza, kandi ngeze hafi y’inkombe y’amazi, nabonaga ko inyanja yabyutse kandi ikabije. Nahise nkururwa no kueba ku cyambu iburyo bwanjye, maze ntangazwa no kubona itandukaniro. Cyari urukuta ruririnze ubwato buto bwo kuroba bwinshi buri inyuma y’urukuta runini rw’amabuye.

Urukuta rwa metero n’igice rwubatswe rwakingiraga ibyo bikoresho bito, rukabiha ahantu hatuje kandi hatekanye. Icyo nabonye kidasanzwe ni aya mashusho yombi atandukanye rwose, yegeranye, atandukanijwe gusa n’urukuta hagati yabo. Nibutswa Zaburi 107: 28-30, ‘Maze batakira Uwiteka bari mu byago, Abakiza imibabaro yabo. Aturisha uwo muyaga w’ishuheri, Umuraba uratuza. Maze bīshimishwa n’uko utuje, Kandi abajyana mu mwaro bashakaga ‘.

Uko umuyaga waba uhorera kose, dushobora kwizera Uwiteka ko azatunyuzamo akadufasha kugera ku mutekano wo ku cyambu. Niba uyu munsi wumva umuyaga w’ishuheri, ibuka ko yumvise gutaka kwawe kandi azakunyuzamo. Zaburi 18: 3 hagira hati: ‘Uwiteka ni igitare cyanjye n’igihome cyanjye kinkingira n’umukiza wanjye, Ni Imana yanjye n’urutare rwanjye rukomeye, Ni we nzahungiraho, … Ni igihome cyanjye kirekire… ‘. Hashobora kubaho umuyaga wo guhangana nawo mu buzima, ariko Uwiteka ameze nk’urukuta rukomeye, rw’amabuye mu nyanja. Ashobora kudukingira no kutuyobora ku cyambu cy’amahoro. Inkubi y’umuyaga ishobora kuba yahoreye cyane hafi yacu, ariko dushobora rwose kubona aho duhungira tukabona n’amahoro iyo turebye Yesu muri serwakira no mu  ntambara z’ubuzima. Ni icyambu cyacu, umunara ukomeye kandi ni ubuhungiro bwacu bw’ishuheri. Azaduturisha aturishe n’umuyaga, cyangwa azatuyobora ahantu hatuje kugeza umuyaga ushize. Yadusezeranije kuduha umwanya w’amahoro muri We; ‘Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye. (Yesaya 26: 3).

Gusenga:  Mwami mwiza, ndaje iwawe mu bigeragezo byanjye kandi ndagusaba ngo unyobore ahantu h’amahoro, no kurindwa. Urakoze kubw’amasezerano yawe ko uzandinda amahoro yuzuye, nkuko ngushikamishaho umutima, kuko nkwizeye. Mfasha kukwizera cyane kurushaho, buri munsi. Mfasha kuguhanga amaso n’ibitekerezo, simbishyire ku biri kumbaho. Urakoze kuba ahantu hanjye hatekanye. Mu Izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Gilly Mathiesen, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 29 Mutarama 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *