Amagambo

“Cyangwa ibiteye isoni cyangwa amagambo y’ubupfu, cyangwa amashyengo mabi kuko ibyo bidakwiriye, ahubwo mushime Imana.” Abefeso 5:4

Muri iki gihe cya guma mu rugo, jye n’umugore wanjye twarebye televiziyo kuruta uko byari bisanzwe. Twabonye firime zimwe tutari tuzi ko zibaho, n’izindi twifuzaga ko zitakabaye zarabayeho! Twanasomye ibitabo byinshi by’isi, nk’ibitabo by’inkuru, na bimwe mu bitabo biremereye.

Twatangajwe n’ubwinshi bw’imvugo mbi igaragara muri ibi bitangazamakuru – Atari ijambo ryo gutukana rimwe rimwe, ahubwo ni uruhuri rw’amagambo ameze nkaho ari ngombwa muri firime cyangwa igitabo kugira ngo bikundwe. Rimwe na rimwe, inkuru ikaba ari inziza, ariko amagambo arimo agasaba ko duhitamo kuyihorera cyangwa guhagarika firime.

Ndibuka igihe abana bacu bari ingimbi rimwe na rimwe bareba amavidewo (yanditseho imyaka yacu!) yarimo imvugo itari nzima na gato. Mu gihe twabakangaye buhoro, baradusubije ngo “Yoo ibyo bintu twari twabishunguyemo”. Ni gute se twari kugaragaza ko  batabikoze? Nzi neza ko ibintu byinshi twumva maze tugahitamo kwirengagiza mu by’ukuri biguma aho muri twe imbere. Kamere y’icyaha ntabwo irekura byoroshye, ni yo mpamvu dukeneye ubufasha bukiza bugana ku kwera.

Isi Intumwa Pawulo yakuriyemo yari ifite amagambo yabo mabi, n’ibikorwa bibi, bityo akaba byari bimuhangayikishije ku bizera bashya haba i Korinto no muri Efeso. Pawulo yibukije abasomyi be ko ‘urukundo rugira ikinyabupfura’ (1 Abakorinto 13: 4-5), kandi ibyo abisubiramo mu Befeso 5: 4, (byahinduwe ngo ‘inkuru ziteye isoni, ibiganiro by’ubupfu no gusetsa bikabije – ibi si ibyanyu. Ahubwo reka habeho gushimira Imana ‘). C.K. Barrett, mu bisobanuro yatanze ku 1 Abakorinto 13, avuga ko urukundo ‘rutitwara mu buryo butagaragara’.

Pawulo kandi abwira Abakolosayi, ati: ‘Ijambo ryanyu rifatanye iteka n’ubuntu bw’Imana risize umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu wese.’ (Abakolosayi 4: 6), adutera umwete wo kwitondera uko tuvugana n’abandi.

Mw’isi yacu, harimo ibintu byinshi bidasanzwe no gusetsa bikabije, tugomba kwitonda kugira ngo tumenye neza niba ibiganiro byacu bikwiriye Izina rya Yesu kandi ko bitarimo kubura ikinyabupfura. Ahari ibyo bizasobanura ko tureba firime nkeya kandi tugasoma ibitabo byatoranijwe kurutaho, binyuze mu bushishozi ku bijyanye n’ibirimo, kandi tuzahitamo gusa ibizatwubaka mu gukura muri Yesu.

Gusenga: Data, urakoze kubw’impano zo guhanga uha abakora firime n’abanditsi, bishobora kutuzanira umunezero no gusetsa. Dufashe kwitondera ibyo dusoma n’ibyo tureba, kugira ngo duhore tukubaha kandi duhe abandi urugero rwiza. Kubwa Yesu. Amena.

Byanditswe na John Berry, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 30 Mutarama 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *