“Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, Ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.” Zaburi 46:1
Nkunda amagambo yavuzwe haruguru yakuwe muri Zaburi ya 46, kuko anyibutsa ko Imana iri kumwe natwe, hano nonaha mu bihe turimo, uko byaba bimeze kose, ikadukomeza. Ni we wenyine buhungiro n’ahantu ho guturwa bitekanye ho guhungira ubwoko bwose bw’umuyaga wangiza ubuzima bwacu. Ni umwizerwa iteka kandi ni inyangamugayo ku ijambo rye ku buryo atigera atureka cyangwa ngo adutererane igihe icyo ari cyo cyose.
Amagambo ‘ubufasha buhoraho‘ araduhumuriza bidasanzwe, kuko atwibutsa ko Imana, muri iki gihe, ihagararanye natwe, ndetse iri muri twe, niba tuzi ko Yesu ari Umwami n’Umukiza wacu, udutegereje ngo tumuhamagare byihutirwa, kandi, ko nta kintu kimutungura kandi asanzwe afite igisubizo, durashobora guhumurizwa.
Ku murongo wa 2 w’iki gice, umwanditsi wa Zaburi akomeza atangaza ko, kubera ko Imana yiteguye kudufasha, ntidukeneye gutinya, uko byagenda kose.
Umuhanuzi Elisa yari azi ibi, igihe we n’umugaragu we babyutse basanga bakikijwe n’abanzi babo. Yavuganye icyizere ati: “Witinya, kuko abo turi kumwe ari benshi kuruta abari kumwe na bo.” (2 Abami 6:16). Igihe yabibwiraga umugaragu we ufite ubwoba, uhinda umushyitsi, ubwoba bwahise bushira, kuko Imana yahumuye amaso y’umugaragu k’ukuri nyako kw’uko byari bimeze.
Muri iyi minsi idasanzwe, igihe isi yibasiwe n’imivurungano, abantu bakangukira ku miyaga itunguranye y’ubwoko butandukanye, ukuri kw’ibi byanditswe byera kuracyavuga kuva kera, kutwizeza kunakomeza imitima yacu n’ibitekerezo, nkuko byakomeje Elisa n’umugaragu we, bikababuza kugwa mu bwoba.
Nkuko Imana yari kumwe na Elisa n’umugaragu wayo mu gihe bari bayikeneye, niko Imana hamwe n’ingabo zose zo mu ijuru ziri kumwe natwe muri iki gihe kitoroshye. Ntureke ngo umwanzi akubwire ibitandukanye. Yesu yaduteye umwete wo kutemerera imitima yacu guhungabana cyangwa ngo tugire ubwoba (Yohana 14:27), kuko yanesheje isi. Rero, nubwo ubwoba no guhangayika bikurikirana mu mihanda y’amahanga, bibiliya ivuga ko tutagomba guha umwanya umwanzi. Tugomba guhitamo kudatinya no kwibuka guhamagara izina ry’Umwami. Niwe mufasha wacu uhoraho, icyambu cyacu gifite umutekano. Ibyo ari byo byose ushobora guhura nabyo uyu munsi, ushobora kwizera ko Uwiteka ari kumwe nawe, kandi kuba Yesu ahari bigira itandukaniro.
Gusenga: Urakoze, Mwami, ko uri umunara wacu ukomeye, kandi muri ibi bihe by’imivurungano Uhora uri ubufasha bwacu buhoraho. Turagushimira ko ukubaho kwawe kudukikije igihe cyose no mu bihe byose, kandi nta kintu kikunanira. Mu izina rya Yesu, Amena.
Byanditswe na Patricia Lake, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 31 Mutarama 2021