Ubutatu bwera

“Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera.” Matayo 28:18

Nongeye kunezezwa no kuboha ubushize ubwo twari muri guma mu rugo. Ntabwo ari bishyashya cyane kuri njye, ariko mu bihe byashize sinigeze mbona umwanya munini wo kubikora, ku buryo nubwo nashoboraga kuboha iby’ibanze (gufata inshinge ziboha no kuzibohesha) byagarukiraga hafi aho. Nanjye sinari nkibyibuka cyane ku buryo mbasha kuboha neza bigororotse. Muri iki cyumweru nagenzuye uburyo bune bwo kudoda, uko buri bwose bufite izina ryihariye. Nabonye ubudozi bwitwa ‘Moss’, ubwitwa ‘Blackberry’, ubwitwa ‘Granite’, igitangaje hari n’ubundi bwitwa ‘Ubutatu’.

Ndabibona ko benshi muri mwe bashobora kuba badashishikajwe no kuboha, bityo amakuru arambuye ashobora kuba menshi kuri mwe. Birahagije kuvuga ko icyo kitegererezo kigusaba gukora ubudodo bumwe mo butatu hanyuma ugahuza ubudodo butatu bukurikiraho mo bumwe, bityo izina rikaba ‘Ubutatu’. Numvise ari urugero rushimishije rw’ikintu gikunze kugora abantu kumva.

Inyigisho y’Ubutatu ntabwo ivugwa mu Byanditswe muri iryo zina, ariko Yesu arabyemeza nk’ukuri ubwo yoherezaga abigishwa mu byo twita Inshingano Nkuru yo kubatiza mu mazina ahuriweho na Data, Umwana, n’Umwuka Wera (Matayo 28:19).

Ariko Yesu abyemeza nanone uko tubyumva mu byo yigisha. Aratubwira ati ‘Jye na Data turi umwe’ (Yohana 10:30), kandi ati ‘Umbonye aba abonye Data‘ (Yohana 14: 9). Yesu n’Imana Data biragaragara ko badashobora gutandukanwa.

Ariko tuvuge iki ku Mwuka Wera? Ubutumwa bwa Yohana buvuga uburyo Yesu akomeza abigishwa ko batazasigara nk’impfubyi nasubira kwa Se (Yohana 14:17). Yabamenyesheje Umwuka Wera, Umuhoza. Ababwira ko, muri iki gihe, ‘We‘ abana na bo, ariko nyuma ‘We‘ azaba muri bo.

Njye mbona kuri njye Yesu arimo kwerekana ko ‘We‘, Yesu umuntu, ubana nabo kandi uzwi nabo, ameze nkuzatura ‘muri’ bo, (Uwo tuzi kuba Umwuka Wera). Imana ni eshatu muri imwe kandi ni imwe muri eshatu.

Ubu ni Ubutatu, nabonye bugaragarira mu budozi bw’izina byitiranwa. Mbega ukuntu bihebuje kuba Imana ishobora gukoresha ikintu cya buri munsi nko kuboha kugira ngo imfashe, kandi wenda nawe, gusobanukirwa ukuri kwimbitse kandi gutangaje kw’Ubwami n’uwo ari We.

Gusenga: Mana Data, tuje aho uri mu Izina rya Yesu kandi dushishikajwe n’Umwuka Wera uba muri twe. Turagushimira uwo uri we kandi ku byo wadukoreye byose. Turagushimira kubwa Yesu, Umukiza wacu umwe rukumbi, n’Umwuka Wera udutera imbaraga, udutera inkunga, kandi akaduhumuriza. Urenze ubwenge bwacu bw’abantu, nyamara Uratwumva rwose kandi utwitayeho ubuziraherezo. Urakoze kubw’urukundo rwawe rutangaje. Amena.

Byanditswe na Denise Cross, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 02 Gashyantare 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *