“Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda.” 2 Timoteyo. 1:7
Mbega ukuntu iri ijambo ry’uyu murongo wo mu ibaruwa ya kabiri yandikiwe Timoteyo rishimishije cyane, cyane cyane mu gihe nk’iki, mu gihe bigaragara ko hari ubwoba bwinshi hirya no hino, bwiteguye guturumbuka umwanya uwo ari wo wose nk’injangwe ikurikiye imbeba! Kandi n’iyo tutaba dusanzwe turi abanyabwoba, kureba cyangwa kumva amakuru byanze bikunze bifite ubushobozi bwo kubyutsa ubwoba ubwo ari bwo bwose muri twe.
Ku rugero, hari ubwoba bwo kwandura koronavirusi; ubwoba bwo gutakaza akazi kacu; ubwoba bw’ibishobora kubaho mu gihe kizaza haba kuri twe ubwacu, imiryango yacu, cyangwa inshuti zacu. Ibitekerezo byacu bishobora gutangira kwivumbagatanya, turamutse tubyemereye.
Ariko, uyu murongo udufasha gutegeka mu bwoba bwacu, mu gihe duhanga amaso kuri Data wo mu ijuru aho kwibanda ku bwoba ubwa ari bwo bwose. Birashimishije kumenya ko Pawulo yerekana ko Imana irwanya ubwoba ikoresheje imbaraga, urukundo ndetse ‘n ‘ibitekerezo bizima.`
Icya mbere cyabaye : “Ndibaza impamvu ari urukundo rusimbura ubwoba?” Ese byaba bishoboka ko, niba duturije mu kumenya ko Imana idukunda, nta kintu gishobora kudutera ubwoba, kubera ko ari yo bireba kandi ihora iturinze nk’uko umubyeyi mwiza yabikora. Niba ari ibyo noneho, birumvikana ko ibitekerezo byanjye bizarekera ho kujarajara hagati y’ubwoba no kwizera hanyuma bigatuza kandi bikaba ‘bizima.’
Rero, kuri njye mbona mfite amahitamo. Ngiye guhitamo gukunda Imana no kuyizera, uko ibintu ndimo bimeze kose, cyangwa ngiye kujugunywa hirya no hino n’ubwoba? (Birumvikana ko guhitamo bishobora gukorwa inshuro nyinshi, kugeza igihe ibitekerezo byanjye bifashe kandi bigakomeza ukuri kwayo.)
Yesu yaravuze ati, “Mbasigiye impano – amahoro yo mu mutima. Kandi amahoro ntanga ni impano isi idashobora gutanga. Rero imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.”(Yohana 14:27). Nuko, ndagutera umwete wo kwakira impano ye y’amahoro mu gihe tunyura muri iki gihe kigoye. ‘Nashatse Uwiteka aransubiza, Ankiza ubwoba nari mfite bwose. ‘(Zaburi 34: 4). Ahari urashaka gusenga isengesho rikurikira, ukavuga mu izina ubwoba bwihariye ufite.
Gusenga: Data wo mu ijuru ndagusanze uyu munsi ngusaba ngo unkize ubwoba bwanjye. Mfasha, nyuzuza urukundo rwawe kugira ngo ibitekerezo byanjye bibe kuri wowe, kuko nahisemo kukwizera kubw’ejo hazaza hanjye. Nsenze nizeye mu izina rya Yesu. Amena.
Byanditswe na Ruth Hawkey, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 03 Gashyantare 2021