Ibyiringiro mu Mana ni Igiti cy’Ubuzima

“Ubwiringiro burerezwe butera umutima kurwara, Ariko iyo icyifujwe kibonetse kiba igiti cy’ubugingo.” Imigani 13:12

Mperutse gutekereza ku bihe byinshi bitandukanye abantu bagiye bihanganira, cyane cyane hano mu Bwongereza aho igihugu kiri muri guma mu rugo ku nshuro ya gatatu. Benshi batinya virusi ya COVID-19 n’ingaruka igira ku mibereho yabo no ku gihugu. Ibi byatumye benshi bumva bari bonyine, bahangayitse kandi bihebye. Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byiyongereye ku kigero giteye ubwoba.

Ubuzima bwacu bwose bwarahindutse kubera ibihe turimo, kandi, kubw’ibyo, imigambi y’abantu, ibyifuzo, inzozi n’ibyiringiro byarasubitswe. Mu cyanditswe cyavuzwe haruguru, kitubwira ko iyo ibyiringiro bimara igihe kirekire cyangwa bisubikwa bishobora kugira ingaruka kubo turi bo mu bice byose bigize umuntu, atari imitekerereze yacu n’amarangamutima gusa, ahubwo ni ishingiro ry’abo turi bo.

Bibiliya ivuga ko ‘bitera umutima kurwara‘, naho muri Bibiliya imwe y’icyongereza hakagira hati: ‘Niba ibyiringiro byajanjaguwe umutima urajanjagurika‘. Gukora kw’ibyiringiro bitinze bishobora gutuma abantu bagira ubwihebe n’ububabare. Bishobora no gutuma abantu barwara ku mubiri, niba bidakemuwe vuba.

Igice cya kabiri cy’uyu murongo kitubwira uko bigenda iyo ibyifuzo byacu byujujwe, ibintu twifuzaga; ni ‘igiti cy’ubuzima‘. Iki giti cyerekana ubuzima bushya, iriba ry’ibyiza mu buzima bwacu bwose, bugarura guhehera mu mutima n’ubugingo.

Mu myaka myinshi ishize, nahuye na Yesaya 60: 1 muri Bibiliya isobanuye, igira iti: ‘Byuka (va mu mwuka wo kwiheba ujya mu buzima bushya) urabagirane (ubengerane mu cyubahiro n’ubwiza bw’Uwiteka) kuko umucyo wawe uje.‘(Yesaya 60: 1).

Icyo gihe nashakaga ibisubizo by’impamvu mfite kwiheba n’aho byaturutse. Uyu murongo wamfashije rwose kumenya ko hari igisubizo cy’ikibazo cyanjye n’inzira igana imbere (ibyiringiro) byo gukira. Nyuma y’imyaka myinshi yo kugendana n’Imana, kuyizera no gushyira ibyiringiro byanjye mu Ishobora gukiza umutima wanjye, nashoboye kwakira ibyifuzo by’umutima wanjye, kugira ngo ntarangwamo ingaruka zo kwiheba, no kuba nk’uko Imigani ibivuga, igiti cy’ubuzima, cyangwa, nk’uko Yesaya abivuga, kwakira ubuzima bushya muri ibyo bice birwaye.

Muri ibi bihe turimo, abantu benshi bashobora kumva bafite irungu, bahangayitse kandi bihebye. Umutima wanjye, n’amasengesho yanjye, ni uko twese twareba Yesu muri ibi bihe. Ni We wenyine ushobora kuduha ibyiringiro nyabyo n’ubuzima bushya mu buzima bwacu. Ibyiringiro byacu, inzozi zacu na gahunda zacu bishobora kuba byarahungabanye cyangwa byaratakaye, ariko ibyiringiro dufite mu Mana ntibyigera bihinduka. Yesu wenyine ni we ushobora guhaza ibyo dukeneye muri twe imbere.

Mu Bafilipi 4: 7 haratubwira ngo, ‘Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu‘. Uku kuri ni ukuri kuriho n’uyu munsi. Dushobora kuba tutumva ibiri kuba byose, ariko Imana izatuba hafi, ngo iturinde kandi itwitayeho. Turi abana bayo, ikunda.

Nimuze twese turebe kuri Yesu muri ibi bihe kandi dushyire ibyiringiro byacu muri we kandi tumwizere, ibyo twaba turi kunyuramo byose. Fata umwanya usenge isengesho rikurikira:

Gusenga: Data, ndagusenga ngo umfashe kukureba muri ibi bihe bigoye, kandi ibyiringiro byanjye bibe muri wowe wenyine. Mwami, ndashaka kuza gushyira ubuzima bwanjye imbere yawe, amaganya yanjye, ubwoba bwanjye, irungu numva, hamwe n’ibitekerezo byanjye n’amarangamutima. Data, umbabarire aho nashyize ibyiringiro byanjye n’ikizere mu bice bitari ibyawe. Mfasha kukwizera no kwemerera ibyiringiro nyabyo biri muri Yesu kuba ku mwanya wa mbere mu buzima bwanjye. Data, ndabizi, uko nkweguriye ubuzima bwanjye, Uzanyobora, kandi unsane, kandi amahoro yawe azane umutekano mu buzima bwanjye. Urakoze, Data, kubw’urukundo rwawe no kunyitaho, mu Izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Robert Steel, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 04 Gashyantare 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *