“Nta kabuza ko nishimana Uwiteka, Nkanezererwa mu Mana y’agakiza kanjye.” Habakuki 3:18
Ndumva nshobora kugira amarangamutima nk’aya Habakuki, nubwo wenda atari mu buryo bumwe n’uko we yabonaga isi, kuko atahawe umugisha n’amahirwe, nkanjye, yo kumenya Yesu nk’Umukiza we bwite. Nubwo bimeze bityo ariko, yari afitanye umubano wa hafi n’Imana, nuko arayitotombera ati: “Nzataka utanyumva ngeze ryari?” Yababajwe n’imiterere ye muri kiriya gihe, kurimbuka kwinshi, urugomo, akarengane, ruswa, amakimbirane n’ubwigomeke mu gihugu. Yari azi ko hasigaye abakiranutsi bagikurikiza amategeko y’Imana, ariko barababaraga rwose, kuko ‘inkozi z’ibibi zigose abakiranutsi‘ (Habbakuk 1: 4).
Nyuma y’ibyo, Habakuki yitotombeye Imana ku nshuro ya kabiri ibyerekeye Abanyababuloni babi ‘bicaga amahanga nta mbabazi’ (Habakuki 1:17). Yabajije impamvu ibibi bisa nkaho bidahanwa. Yabonye igisubizo, nkuko Imana yavuganaga na we ikamubwira ko amaherezo igihano kizaza ku Banyababuloni, ariko, ku bakiranutsi, kuri ubu, bagombaga kubaho babikesheje kwizera.
Igihe cy’Imana cyari kigiye kuba igikwiye. ‘Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, naho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera. ‘ Hari hakenewe gutegereza gusa, kwiringira Imana no gukomera ku masezerano yayo, ndetse no mu minsi y’umwijima. Umunsi umwe icyubahiro cy’Imana kizuzura isi yose kandi gusenga ibigirwamana byose bizagaragara ko ari ubusa, nk’uko Imana itegeka byose.
Ubwo Habakuki yasobanuraga mu busizi kwera kw’Imana kandi yubahaga imbaraga zayo zo guca imanza, yanditse aya magambo, ‘Icyorezo cyanyuraga imbere yayo, n’amakara yaka akava ku birenge byayo. Irahagarara igera urugero rw’isi; iritegereza itataniriza amahanga hiryo no hino. ‘(Habakuki 3: 5-6). Yasenze asaba Imana kugira imbabazi, nubwo uburakari bwayo bwumvikanagana kuko bwari bwaratewe n’icyaha cy’ubwoko bwayo.
Habakuki yashoje avuga ko Imana izarokora ubwoko bwayo yatoranije, nyuma yo kubemerera kubabara igihe runaka kubera ingaruka z’icyaha cyabo. Abanzi babo amaherezo bazahanirwa ibibi byabo. Rero, yasoresheje ubutumwa bwe bw’ubuhanuzi indirimbo, igamije kuririmbwa n’ubwoko bw’Imana iherekejwe n’ibicurangisho.
Kera cyane nari nzi ikorasi ishingiye kuri iki gice cyo muri Habakuki 3: 17-19 (nkuko byanditswe muri Bibiliya ya King James), yakozwe na minisiteri yitwa ‘Ibyanditswe mu ndirimbo’. Amagambo yari:
‘N’aho umutini utatoha n’inzabibu ntizere imbuto, bagahingira ubusa imyerayo n’imirima ntiyere imyaka, n’intama zigashira mu rugo, n’amashyo akabura mu biraro, nta kabuza ko nishimana Uwiteka nkanezererwa mu Mana y’agakiza kanjye. Uwiteka Yehova ni we mbaraga zanjye ‘.
Gusenga: Data mwiza wo mw’ijuru, nka Habakuki, ndaje imbere yawe mbaza igihe ibibazo byacu by’ubu bizageza. Nizera ko ushobora byose kandi buri gihe ukora igikwiye, nubwo ntasobanukirwa ibyo urimo gukora. Mfasha kwishimira muri wowe no kubona imbaraga z’imbere muri wowe. Nsenze nizeye mu izina rya Yesu, Amena.
Byanditswe na Liz Griffin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 05 Gashyantare 2021