Isomo Ry’ingenzi

“Nzi gucishwa bugufi nzi no kugira ibisaga, n’aho naba ndi hose n’uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga cyangwa gukena.” Abafilipi 4:12

Uyu murongo wavuzwe haruguru wamaze iminsi mu bitekerezo byanjye mu minsi yashize. Mbega uburyo nifuje kubasha kuvuga ibi nk’ukuri mu buzima bwanjye. Ariko, ni ukuri ko nshaka kwiga kunyurwa mu bihe byose. Nizera ko ndimo kwiga iri somo buhoro buhoro. Ndakeka ko kuba intumwa Pawulo avuga ijambo ‘yigishijwe’ bivuze ko yanyuze mu nzira yo kubigeraho mu buzima bwe, aho kuba ako kanya akimara guhinduka UmuKristo. Ibi birankomeza.

Ni uguhinyuzwa gukomeye kubasha kunyurwa mu bihe byose mu buzima, cyane cyane iyo kamere yanjye ya muntu ishaka ko ibintu byiza gusa bibaho bikurikije ibyifuzo byanjye aho kuba ibyifuzo by’Imana. Muri make, akenshi nashaka ko ibintu bigenda neza uko nshaka kandi bikarangira ntanyuzwe mu gihe bitabaye. Ahari ushobora kuba umeze nkanjye hano.

Reka nature, hari ibintu mu buzima bwanjye bintera kutanyurwa, cyane cyane muri iki cyorezo cy’ubu, hamwe n’imbogamizi nyinshi no gutakaza umudendezo bigira ingaruka mu bice byose by’ubuzima busanzwe. Nkomeza kwiyibutsa umurongo w’uyu munsi kandi nsenga Imana ngo imfashe kwiga iri somo neza.

Kimwe n’ibintu byose mu buzima bwa gikristo, impinduka zishobora gufata igihe, kandi abantu bamwe batera imbere vuba vuba kurusha abandi. Abantu bamwe bashobora kwiruka ahantu harehare mu gihe bamwe, nkanjye, bagorwa no kwiruka intera ngufi.

Ntekereza ku nkuru y’abana ivuga ku isiganwa hagati y’urukwavu n’akanyamasyo. Urukwavu rwahagurukanye umuvuduko mwinshi, hanyuma rwicara mu nzira ruraruhuka rutaragera aho isiganwa rirangirira. Akanyamasyo kanyura buhoro buhoro ku rukwavu nta gushidikanya igihe rwari rusinziririye mu nzira. Akanyamasyo kageze ku murongo wanyuma mbere y’urukwavu, birarutungura. Nubwo umuvuduko w’akanyamasyo wari muto, kari kiyemeje kugera ku murongo wa nyuma. Imana ikunda akanyamasyo nkuko ikunda urukwavu!

Imana irabizi ko twese dutandukanye mu muvuduko kandi ishishikajwe cyane n’uko tugera aho ishaka ko tuba, kuruta uko twihuse mu kugahera. Umwanzuro wa nyuma ni wo w’ingenzi. Igihe cyose rero twiteguye guhinduka, izakomeza gukora mu buzima bwacu, iduhindure imbere bigere no hanze. N’imbaraga Yesu aduha gusa nizo zidushoboza guhinduka. ‘Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga‘ (Abafilipi 4:13). Ntazigera areka gukora mu buzima bwacu. ‘Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo,‘ (Abafilipi 1:6).

Mu gihe twiga kunyurwa mu bihe byose mu buzima, mu by’ukuri dutangira kubaho cyane nk’uko Imana ishaka ko tubaho. ‘Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi,’ (1 Timoteyo 6:6). Muri Kristo dufite ibyo dukeneye byose kugira ngo tubeho ubuzima bushimishije kandi bwubaha Imana.

Gusenga: Ndagusabye Mwami, kugira ngo umfashe kunyurwa, n’ubwo hari ibibazo bitoroshye nshobora kuba ndi guhura na byo muri iki gihe. Urakoze ko uhorana nanjye, unyigisha kandi unyobora ukambabarira buri gihe iyo binaniye. Uzi intege nke zanjye za muntu ariko ubona n’umutima wanjye wifuza kubaho ubuzima buguhesha icyubahiro. Amena.

Byanditswe na  Judith Whitehead, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 14 Gashyantare 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *