“Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe. Dufite amakuba impande zose ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye, turarenganywa ariko ntiduhanwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose. Tugendana mu mubiri iteka urupfu rwa Yesu, ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu.” 2 Abakorinto 4:7-10
Nigeze kumva ubuhamya bw’umupasiteri w’umukristo wari ugiye gupfa azize impanuka yagize ubwo yari mu gikorwa cyo koga hejuru y’inyanja. Yakubiswe n’umuhengeri ukomeye cyane umuturutse inyuma ubwo yari ahagaze y’inkombe. Ako kanya ahitwa akubitwa n’undi muhengeri, ufite imbaraga ku buryo ijosi ryavunitse. Abandi bari ku nkombe ni bo bihutiye gukora igikorwa cyo kumutabara ubuzima bwe burokorwa butyo. Yamaze amezi menshi yakurikiyeho ijosi rye rishyigikiwe mu cyuma mbere y’uko akira ibyamubayeho byari bimwishe.
Nibutse ibyavuzwe haruguru, nkuko natekereje ku buryo ibintu by’ubuzima bishobora kutugeraho nk’iyo mihengeri/miraba, bidukubitana imbaraga ku buryo natwe dushobora kumva bitugoye gukomeza urugendo. Mu mpera z’umwaka ushize, jye na Gemma twagize igihombo kibabaje cy’imbwa yacu Sid yapfuye yari yarabaye iy’agaciro mu buzima bwacu mu myaka cumi n’umwe ku myaka cumi n’itanu yari imaze ku isi. Icyo gihombo cyatugezeho nta nteguza umunsi umwe, nk’umuhengeri uduteye, cyadusize twembi tunaniwe kwihangana.
Noneho, mu ntangiriro z’uyu mwaka, nk’umuhengeri wa kabiri wibasiye uwo muyobozi w’Itorero, nagize igihombo gikomeye cyane kurushaho, urupfu rwa Data nyuma y’uburwayi bumaze igihe kirekire. Mu bihe byegeranye cyane, ibyo bihombo byombi byasize umutima wanjye umenetse kandi ushwanyaguritse. Ndacyagira ibihe imiraba y’umubabaro n’intimba binyisukaho. Nyamara, nk’uriya muyobozi w’umukristo wazahuwe n’abatabazi be, nanjye numvise amaboko yuje urukundo ya Yesu amfashe anjyana mu marira n’ububabare bw’ibyo bihe.
Imirongo yacu y’uyu munsi iratwibutsa ko tutazabura kugerwaho n’imbaraga z’imiraba y’ubuzima n’inkubi y’umuyaga, ariko kandi itwibutsa ko atari byo bitugenga. Dufite umutabazi uhari kugira ngo adukize urupfu. Twibukijwe n’Intumwa Pawulo ko kuba Yesu ubwe, atuye muri twe kubw’Umwuka We Wera, ari ubutunzi mu buzima bwacu bworoshye bukunze guhishurwa cyane mu bihe by’ububabare.
Umuntu usoma iyi mbuto uyu munsi arashobora kumva ko yakubiswe hasi inshuro nyinshi n’ubuzima bw’ububabare cyangwa ingorane. Niba ari wowe, ndagusengera kugira ngo umenye amaboko ya Yesu akuzamura agashyira ibirenge byawe hejuru ku butaka bukomeye bw’urukundo rwe n’ubudahemuka. Amasezerano ye ni ay’ukuri kuri wowe. N’ubwo ushobora kuba warakubiswe, ntuzarimburwa.
Gusenga: Mwami w’igiciro kinshi Yesu, urakoze ko iyo iminsi isa n’iyijimye ngenda mu nzira z’akababaro, Wowe, Umukiza wanjye, uracyari kumwe nanjye, kandi ukuboko kwawe kunyobora neza. Amena.
Byanditswe na Dean Gardner, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 16 Gashyantare 2021