“Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha. Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka. Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu.” Yakobo 1:13-15
Dufite imbwa nziza y’umukara igiye kugira hafi imyaka itandatu. Igihe yari ikiri nto, byaratugoraga kuyigisha gutegereza mbere y’uko irya akantu karyoshye, ariko mu mwaka umwe cyangwa ibiri ishize yabashije kwihanganira ibishuko. Irategereza, irumvira kugeza igihe itegeko riyemereye hanyuma igatangira kurya ibiri imbere yayo byose. Igice kiza cyo muri iki gikorwa cyose ni ukuyitegereza mu gihe itegereje rya tegeko: iyo tuyishize ikintu imbere, tukayibwira ngo itegereze, ihita ihindukiza umutwe ikareba mu kindi cyerekezo kugira ngo itabona ibyo biyiteretswe imbere.
Ibi byanyibukije ibishuko mu buzima bwacu. Umurongo w’uyu munsi uradusobanurira ko ibishuko byonyine atari icyaha, ahubwo ibyo dukora cyangwa uko twifata mu bishuko bishobora kubyara icyaha. Iyi mbwa yacu yahisemo gushobora kwihangana igategreza, ikoresheje kutareba ibishuko biri imbere yayo, kandi mu kubikora, byarayoroheye kwihangana.
Duhura n’ibishuko buri munsi kandi mu bintu hafi ya byose. Ibyifuzo byacu na byo bigira uruhare muri ibi, nk’uko byavuzwe muri Yakobo. Ibishobora kuba ibigerageza umuntu umwe, bishobora kuba atari ikibazo ku bandi. Ni ingenzi rero kwimenya ubwacu abo turi bo imbere no kwemerera Umwami kutwereka igihe cyose ibyifuzo bibi birimo gukura mu bitekerezo byacu no mu mitima yacu. Azi ibishuko byose duhura na byo. Dusoma mu Baheburayo 4:15 ngo: ‘Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe [uzi neza uko umuntu yiyumva], keretse yuko atigeze akora [icyaha icyo ari cyo cyose].’
Ntidukoreshe ibyanditswe by’uyu munsi kugira ngo ducire abandi imanza kandi dutungane intoki, ariko reka twigire kuri aya magambo y’ubwenge kandi twemerere Umwami kureba mu mitima yacu atwereke aho twahisemo nabi mu nzira. Niba twaremereye ibyifuzo bibi biganisha ku bikorwa by’ibyaha, dushobora guhindukirira Umwami kandi tukamubwiza ukuri. Dushobora gusangira na we ububabare bwacu, kumusaba kutubabarira no kudusana. Muri Matayo 12:20-21 dusoma icyo Uwiteka avuga kuri Yesu: ‘Urubingo rusadutse ntazaruvuna, Kandi n’urumuri rucumba ntazaruzimya,Kugeza ubwo azaneshesha gukiranuka kwe kandi izina rye abanyamahanga bazaryizigira.’
Gusenga: Nyagasani Mwami, mbabarira kubw’ibikorwa by’ibyaha mu buzima bwanjye bwite. Mbabajwe n’uburyo ibi byagize ingaruka no ku bandi bantu n’igihe nababaje abandi. Mfasha gusobanukirwa aho ibyo byifuzo bibi biva n’impamvu mbyitwaraho kuriya. Mfasha kumenya ibishuko no kubirwanya mu mbaraga zawe, kuko wowe uri umunyembaraga, no mu gihe njye ncitse intege. Amena.
Byanditswe na Annalene Holtzhausen, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 17 Gashyantare 2021