Uyu Ni Umunsi Uwiteka yaremye

“Uyu ni wo munsi Uwiteka yaremye,Turawishimiramo turawunezererwamo.” Zaburi 118:24

Mfashwa cyane n’indirimbo, kandi kuko ntigeze njya mu nyigisho z’abana, nakijijwe ndi mu myaka 20, nize Ibyanditswe byera byinshi nkoresheje indirimbo. Imwe mu ndirimbo nkunda cyane, ishingiye ku byanditswe byavuzwe haruguru muri Zaburi, ni korasi igira iti: ‘Uyu ni umunsi, uyu ni umunsi, Uwiteka yaremye, Uwiteka yaremye. Turawishimiramo, turawishimiramo, kandi tuwunezererwemo, tuwunezererwemo.’

Iyo ibintu bitagendaga neza, nakundaga kuvuga nti: “Ntabwo uyu ari umunsi wanjye“. Ariko ubu nitoje kutavuga ibi. N’ubwo mu by’ukuri ari ukuri kuvuga ko ‘atari umunsi wanjye’, ntabwo iyi ari yo mpamvu nabaga nkoresheje iyo nteruro icyo gihe. Ntabwo ari gutaka cyane ngo “Ntabwo ari umunsi wanjye!”, Bisobanura ngo “harimo akarengane cyane”, cyangwa ngo “Ntabwo nezerewe”, ahubwo bivuze ngo ni ukubera impamvu ziyubashye ko ari umunsi w’Uwiteka.

Bibiliya yacu itwigisha, mu Itangiriro 1, ko Imana itaremye isi, ijuru n’isi gusa, ahubwo ‘yabonye ko ari byiza’. Ntabwo rero yakoze amakosa. Turabizi ko tuba mw’isi yuzuye ibyaha, ububabare, no kubabazwa, kandi ibi ni ukuri cyane cyane muri iki gihe, hamwe n’ibintu byinshi bidukikije biturengeye. Tugomba rero gushinga muri We rwose.

Turi abantu, twaremwe mu ishusho y’Imana mu isi yaremye. Iminsi yose yaremwe na We. Twaremewe mu bice bitatu, umubiri, ubugingo n’umwuka. Rero, dushobora kuririmba aya magambo, dukoresheje ibihaha hamwe n’agasanduku k’ijwi, (umubiri wacu), duhitamo mu buryo tuzi neza mu bugingo bwacu (igikorwa cy’ubushake bwacu), kandi tukabikora nk’igikorwa cyo kuramya (n’umwuka muntu wacu), ‘Uyu ni wo munsi, uyu ni wo munsi Uwiteka yaremye, Uwiteka yaremye. Turawishimiramo, turawishimiramo, kandi tuwunezerwemo, tuwunezererwemo ‘.

Nubwo ibintu bishobora kuba bitagenda neza hirya no hino (kandi uwanditse iyi zaburi ya 91 yarabyumvise rwose), dushobora guhitamo umudendezo wo guhitamo kutavuma umunsi, ariko tukemera ko Data yawuremye tugahitamo kuwishimiramo . ‘Imbabazi z’Uwiteka ni zo zituma tudashiraho, Kuko ibambe rye ritabura. Zihora zunguka uko bukeye,Umurava wawe ni munini. ‘(Amaganya 3: 22-23).

Iyo dukora ibyo, bizamura umwuka wacu kuko tuba duhuza n’Umwami w’abami n’Umutware w’abatware, kandi tutemera ibinyoma by’umwanzi. Mbega ahantu heza ho kuba! Dushobora guhangana n’ikintu cyose umwanzi adutera, dufatanije n’Imana.

Gusenga: Data wo mu ijuru, ndakwinginze mfasha kukuzanira ibingoye n’ibibazo byanjye kugira ngo ibyo numva byose, mbashe kubihagararanamo nawe, nzi ko utazigera undeka cyangwa ngo untererane. Ibi mbisabye mu Izina ry’Umwana wawe ukunda Yesu. Amena.

Byanditswe na Vivienne Hill, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 18 Gashyantare 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *