“Kuko utamenye igihe wagenderewe.” Luka 19:44
Muri Yohana 9 dusoma inkuru y’umuntu wari impumyi Yesu yakijije. Uyu mugabo yari impumyi kuva akivuka, asabiriza atarigeze agira amahirwe yo kubona ababyeyi be, barumuna be, cyangwa isi yabagamo. Dusoma muri Yohana 9: 6-7 ko yaciriye ‘amacandwe hasi, ayatobesha akondo akamusiga ku maso, aramubwira ati “Genda wiyuhagire mu kidendezi cy’i Silowamu”, (hasobanurwa ngo “Yaratumwe”). Nuko aragenda ariyuhagira, agaruka ahumutse.’
Iki gitangaza cyabaye ku Isabato, kandi cyateje impagarara mu bayobozi b’amadini. Aho kwibanda ku gitangaza gitangaje cyabaye mu buzima bw’uyu mugabo, wari impumyi kuva akivuka, ikibanzweho ni uko Yesu yarenze ku mategeko akora iki gitangaza ku Isabato.
Nyuma gato y’ibi dusoma uburyo Yesu yazuye Lazaro, wari umaze iminsi ine apfuye, akava mu mva – ikindi gitangaza ndengakamere! Ariko, dusoma muri Yohana 12:37 aya magambo ababaje yerekeranye no gukomeza kutizera kwa benshi mu bantu n’abayobozi bo mu gihe cya Yesu: ‘Nubwo yakoreye ibimenyetso byinshi bingana bityo imbere yabo ntibamwizeye‘ .
Ndibutswa wa mugani w’icyongereza ugira uti: “Ntawe uhumye nk’utazigera abona.” Dushobora kwizera neza ibitekerezo byacu bwite, hanyuma tugashyiraho ibyo twizera ko ari ukuri, ku buryo nta kimenyetso gihabanye nabyo cyatunyeganyeza.
Hano hari icyo dukwiye kwitondera cyane. Niba imitima yacu ikomeye cyane kubw’imyizerere yacu n’inyumirane ziturimo, dushobora rwose kutabona ikintu gikomeye Imana ihugiyeho gukora imbere y’amaso yacu – ibihe-by’Imana mu gihe yigaragaje mu buryo tutayitekerezagamo!
Nubwo ari ubwenge kandi ngombwa cyane kumenya ibintu ndengakamere dushobora kubona no kunyuramo, no kugerageza imyuka (1Yohana 4:1), dukwiye kuguma turi abo kwigishwa. Tugomba kumenya ijwi ry’Umwuka Wera – Umwuka w’ukuri, uwo Yesu yasezeranije ko azatwigisha byose (Yohana 14:16 & 26) kandi tugashinga imizi mu Ijambo ry’Imana.
Nubwo hari ibintu byinshi byiza Yesu yakoze igihe yagendaga ku isi, kandi nubwo yigishaga ibyerekeye isohozwa ry’ibyanditswe no kuza kwe, abantu ntibigeze bamenya igihe Imana yabasuyemo (Luka 19:44) . Tugomba gusaba Umwuka Wera kugumisha imitima yacu yoroshye kumva ijwi rye ndetse n’ibintu ahugiyeho akora mu bihe turimo. Iyo intego yacu ari idini hanze y’umubano n’Imana, nta gushidikanya ko tuzabura ‘ikintu cy’ Imana ‘ kibera hafi yacu.
Nzi ko, ninicara ku birenge by’Umwami buri munsi, nkitoza kumva ijwi rye rituje, rito kandi nkagira umwete wo gushakisha ukuboko kwe mu buzima bwanjye bwa buri munsi, n’ubuzima bw’abo duhura na bo, sinzabura kubona ibintu by’igitangaza kandi biva ku Mana – bikomeye n’ibyoroheje – ihugiyemo ikora.
Gusenga: Urakoze, Mwami, ko uhora uhugiye mu gukora no kuvuga no kwihishurira abagushakana umwete. Nyagasani fungura amaso yanjye arebe ibitangaza bya buri munsi – ibikomeye n’ibyoroheje – Ibyo ukora mu buzima bwanjye n’ubuzima bw’abo duhura. Mfasha gukomeza kwigishwa no gufungukira Umwuka Wera wawe. Amena.
Byanditswe na Christel Baxter, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 20 Gashyantare 2021