“Yesu aramusubiza ati “Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na we.” Yohana 14:23
Kuyobora ubuzima mu minsi yacu ni nko kugerageza gushyira hamwe ibipande by’ishusho nini idafite iyayo yuzuye kugira ngo ikwereke inzira. Ubuzima bw’abagabo n’abagore bakurikiye bwari ubuhe mbere y’uko bamubera abigishwa? Bagomba kuba baramaze igihe kinini basenga, biga ibyanditse ndetse n’ibyerekeye gutegereza ukuza kwa Mesiya, bizera ko ibice bitangaje by’ubuhanuzi mu Byanditswe byera bizagaragara umunsi umwe. Ese baba baribajije niba azaza mu gihe cy’ubuzima bwabo? Bashobora se kuba barigeze batekereza ko mu ishusho ngari y’Imana buri wese ari igice cy’agaciro mu mashusho yayo akoze neza kandi meza?
Muri Yohana 14, Yesu yateguraga kandi yigisha abigishwa be amahame menshi yo mu mwuka badafite icyo bayareberaho; inzira imwe ijya kuri Data, uwo ari We, Umwuka Wera wasezeranijwe, umugambi we wo kubasiga ariko nanone akazana na Data gutura muri bo. Mbega ukuntu bagomba kuba baratekereje kandi bakaganirira hamwe bagerageza guhuza ibice byose mu buryo bushobora gufasha kumvikanisha ibyaberaga impande zabo ndetse no muri bo ubwabo!
Bibiliya ni ishusho yacu ngari; amagambo arenga ibihumbi magana arindwi na mirongo inani, imirongo irenga ibihumbi mirongo itatu n’ibice birenga ibihumbi cumi na kimwe! Dukurikije 2 Timoteyo 3: 16-17, ‘Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose. ‘
Kurusha ikindi gihe, dukeneye umuco ukomeye w’urukundo rwa Data wo mu ijuru, ubuntu, ukuri n’ubwenge bw’Umwami wacu Yesu Kristo hamwe no kuyoborwa n’Umwuka Wera utuye muri twe, bifasha amaso yacu gukomeza kuguma ku ishusho ngari y’Imana. Buri wese muri twe ni igice cy’agaciro mu bipande by’ishusho y’ubwami ihebuje iri hafi kuzura mu maso yacu, kandi mu gihe ishusho ngari y’Imana igaragara, ubwoba n’amaganya byacu birashira, bikerekana inzira nziza irimo umucyo.
Intambwe yose Yesu yateye kuri iyi si yari igambiriwe, buri jambo yavuze ryari ntangarugero kandi rifite intego kandi buri buzima yakoragaho yabaga abishaka. Wowe nanjye dutumiwe kandi dushinzwe kugendera mu nzira ze, tuguma muri We, kugeza igihe azagarukira.
Gusenga: Mwami, isi irazunguruka hirya no hino, ariko mpisemo kuguhindukirira nkaguhanga amaso wowe n’ijambo ryawe, kugira ngo numve ijwi ryawe ririmo gutekana ryuje urukundo riri hejuru y’urusaku rwose. Unyigishe uyu munsi, nk’uko wigishije abigishwa bawe, ukuri kuzengurutse kubaho mu buzima bwa Kristo, kugira ngo nshobore kuruhukira uyu munsi mu mucyo wawe, atari isi ingose. Amena.
Byanditswe na Tracy Bankuti, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 21 Gashyantare 2021