“Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwizere yuko Yesu ari Kristo Umwana w’Imana, kandi ngo nimwizera muherwa ubugingo mu izina rye.” Yohana 20:31
Birashimishije kubona igitabo cya Yohana cyaranditswe kugira ngo kitubwire bimwe mu byo Yesu yakoze akiri ku isi. Umurongo wa 30 utubwira ko Yesu yakoze ibindi bimenyetso byinshi akiri ku isi. Ibi bikaba byaratoranijwe ngo byandikwe kugira ngo bidufashe kwizera.
Hariho imbaraga nyinshi mu buhamya! Mu kumva, turizera, kandi kubwo kwizera dufite ubuzima.
Yesu aracyakora ibintu byinshi bitangaje akoresheje abigishwa be. Muri Yohana 14:12, Yesu aragira ati: “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.“
Ni iki Yesu yakoze mu buzima bwawe? Ndagushishikariza kubyandika. Gisangire n’abandi. Iyo twibutse ibyo yakoze, byongera kwizera kwacu ku bigeragezo bizakurikiraho bituzaho.
Nanjye ubwanjye nabonye ibintu byinshi bitangaje Imana yakoze, nko gutanga ibikenewe mu gihe amafaranga yose yari yashize, abagore batabyara babyara abana, abantu bafite ikibazo cyo kugenda bashoboye kwiruka, abafite umugongo uhetamye bashobora kongera guhagarara neza bemye, umwana ufite ikibazo cy’umutima akira akiri mu nda, ubwo mvuze bike bije imbere y’ibindi mu mutwe. Noneho hariho gukira ku marangamutima no mu mwuka!
Birashoboka ko urimo utekereza, “Ndashaka kubona ibintu nk’ibyo.” Reka nkubwire, niba ushakisha ibyo Imana ikora ukabyandika, uzabona ibintu nk’ibi ndetse n’ibindi biruseho.
Imana igufashe kwibuka ibintu yakoze. Uko igenda ibikora, ndagushishikariza kubyandika. Ukwizera kwawe kwiyongere muri iki gikorwa kandi ugire ubuzima bwinshi Imana yaguteguriye.
Gusenga: Mwami Yesu, urakoze kubw’ibintu byose bitangaje wakoze kandi ukomeza gukora. Nyemerera umfashe kwibuka ibyo wakoze no kubisangiza abandi. Ibi byose bibe kubw’icyubahiro cyawe no kudufasha twese kwizera, kandi kubwo kwizera tugire ubuzima mu Izina ryawe. Amena.
Byanditswe na Tanya Person, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 22 Gashyantare 2021