Guma mu Mutekano

“Uri ubuhungiro bwanjye”. Zaburi 91:2

Twumva byinshi muri iyi minsi bijyanye no kuguma twirinze no kwirinda ibintu bishobora kutwanduza cyangwa bikanduza abandi. Ikibazo ni uko nta hantu na hamwe hatekanye rwose, kuko tuba mw’isi yanduye kandi, kuva umuntu yacumura, twese dufite ubushobozi bwo kwanduzwa. Mu by’ukuri, twamaze kwanduzwa n’icyaha kiri muri twe gitegereje gusa kwigaragaza mu bikorwa byacu hamwe ndetse n’ibintu twakwisangamo.

Mu ijoro ryakeye, kimwe mu bigize igisenge byomekeranye mu gisenge cy’ahabikwa ibintu byacu inyuma ya bingaro yacu cyarahanutse n’ijwi rirenga, kiradukangura. Tumaze gusaka inzu dusanga ntacyo, twasubiye kuryama. Mu gitondo ni bwo twasanze ibirahuri ahantu hose muri ubwo bubiko maze tubasha kureba hejuru maze tubona ko uruhu rw’imbere rwangiritse, nta mpamvu igaragara. Cyari igihe cy’umuyaga cyane hanze kandi twahangayikishijwe n’umutekano w’ububiko mu gihe ibihishe igisenge byangiritse. Ntabwo byari bitekanye.

Icyasaga n’aho gitwikiriye neza mu kanya gato cyahindutse ikidutera ubwoba. Ibyo ni nk’ibintu byinshi twizera kugira ngo biturinde. Nandika ibi, abantu benshi mu Bwongereza ndetse no mu bindi bihugu barimo kwiteza inkingo zo kubarinda virusi ya Covid-19. Icyizere ni uko twese tuzagira umutekano, ariko biragaragara ko tukibwirwa kwirinda – dufite inshingano zo gukora inshingano zacu. Nyamara, hariho isoko imwe yonyine yo kurindwa. Uwo ni Yesu. Uburinzi bwe burenga ibifatika gusa bikagera mu bihe bidashira. Dushobora kubabara mu mibiri yacu – cyangwa aho tubika! ariko ‘mu kuba mu bwihisho bw’ishobora byose‘, tuzabona uburinzi nyabwo turindwa ibikorwa by’umwanzi (Zaburi 91: 1). Zaburi ikomeza igira iti ‘ndabwira Uwiteka nti uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira  (Zaburi 91:2).

Ibintu bibi biracyabaho, ndetse no ku bizera, ariko dushobora gutegereza ubuzima buzaza nta bwoba, ububabare cyangwa ikirahure kimenetse! Tuzakirwa imbere y’Imana Ishoborabyose itunganye, kandi hagati aho, ubu duhabwa icumbi mu mwuka wacu muri yo Isumbabyose.

Gusenga: Mana Isumbabyose kandi Data wo mu ijuru, Urakoze cyane kuba ubuhungiro n’ahantu h’umutekano. Isi yacu irumva idafite umutekano muri iki gihe, ariko turaguhindukirira mu kwizera nta gushidikanya, dutegereje ibirenze ingorane z’ubuzima bugana aho hantu heza h’umutekano dutegereje ko haza. Amena.

Byanditswe na Joh Berry, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 23 Gashyantare 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *