Amahitamo agira ingaruka

“Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z’Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.” Yosuwa 24:15

Vuba aha, byambayemo byinshi mpatwa n’ikintu kivuga ngo amahitamo iteka agira ingaruka. Inzira twahitamo ayo ari yo yose, cyangwa ibyemezo twafata, byanze bikunze hari ingaruka zimwe zizakurikira, zaba nziza cyangwa mbi.

Urugero, jye na Joe twafashe umwanzuro wo kuva mu burasirazuba bw’amajyaruguru tujya mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Ubwongereza muri Nzeri 1981. Ingaruka z’uko kwimuka zari nyinshi, atari kuri twe gusa, ahubwo no ku muryango wacu. Kimwe mu byiza byavuyemo ni uko twatangiye gukorana na Ellel Ministries, byagaragaye ko ari ingirakamaro kuri ejo hazaza hacu. Ikindi ni uko umwe mu bakobwa bacu yahuye akanashyingiranwa n’umugabo ukomoka mu majyaruguru y’uburengerazuba (nubwo undi mukobwa yahisemo gusubira mu majyaruguru y’uburasirazuba ahitamo uwo bazabana kandi, hagati aho, bombi bahisemo neza abo bashyingiranwa na bo).

Rimwe na rimwe, ingaruka z’ibyemezo byacu zishobora kuba ingorabahizi ntibibe ari byo twari twiteze cyangwa twifuzaga, hanyuma tukagomba kwiga kubana n’ibivuyemo. Nsubije amaso inyuma, nishimira cyane ko amahitamo y’ingenzi kandi meza nahisemo ari igihe nari mfite imyaka cumi n’itanu, ubwo nahitagamo gukurikira Yesu. Andi mahitamo menshi y’ingenzi yubakiwe kuri aya ya mbere.

Nakwibaza nti ese ni izihe ngaruka wahuye na zo kubw’amahitamo yawe mu myaka ishize yose? Hamwe no kugira Yesu nk’Umwami w’ubuzima bwawe ushobora kwizezwa ko arimo akora ku mahitamo yawe n’ingaruka hamwe kubw’inyungu zawe.

Gusenga: Data mwiza wo mu Ijuru, urakoze kubw’amahitamo meza wamfashije gukora, cyane cyane yo guhindura Yesu Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwanjye. Ndakwinginze mbabarira amahitamo yanjye mabi yose kandi umpe imbaraga zo kuba hamwe mu ngaruka zayo, mu gihe ukora imigambi yawe mu buzima bwanjye. Ni mu Izina rya Yesu nsenze nizeye, Amena.

Byanditswe na Ruth Hawkey, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 24 Gashyantare 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *