“Mfata ukuboko unyijyanire twihute” Indirimbo 7:4a (Bibiliya Ijambo ry’Imana)
Nakuriye mu cyaro cya Afrika yepfo kandi njya nkumbura gutembera kwacu kw’ishuri ryo ku cyumweru muri Methodiste. Ubusanzwe byaberaga hafi y’uruzi ku butaka buringaniye . Twari dukeneye ahantu haringaniye kubera amoko yose y’amasiganwa yari igice cy’ingenzi cyo kwinezeza – isiganwa ryo mu mifuka; isiganwa ry’igi n’ikiyiko birumvikana – n’isiganwa ry’amaguru atatu.
Umwuzukuru wanjye w’imyaka umunani yadusuye muri izi mpera z’icyumweru, ubwo twagendaga tujya mu maduka, yagerageje kugenda ku ntambwe yanjye, kandi ibyo byatumye ibyo nibuka byose bigaruka. Mu gihe nahinduye intambwe ngo ijye ku ye, naje gutekereza ku ‘rugendo rwacu” n’Imana. Mbese “duhuza intambwe” na Yesu?
Nkunda igice cya mbere cy’umurongo: ‘Mfata ukuboko unyijyanire’. Nta muntu ujya kwa Se keretse Umwana amumwegereje. Igishimishije, tumaze kwemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwacu, ahora ‘atwiyegereza’ ngo dusabane nawe byimbitse cyane. Ni twe ubwacu bo kumusubiza no kugenda ku ntambwe ye. Ibi bisa nk’aho bigaragara, ariko bishobora kugorana. Biroroshye cyane kumusiga mu gihe dushaka ikintu cyane, cyangwa ko ibintu bigenda uko dushaka. Bishobora kugorana gusohoka dushize amanga mu gihe dushaka gutebya, cyangwa dufite ubwoba.
Ibyo bigirana isano bite n’uko twisanga muri iki gihe kigoye cy’icyorezo cya koranavirusi?
Sinshaka kwerekana ko ibintu turimo muri iki gihe byoroshye. Ariko, ikintu kidahinduka dufite muri ibi byose ni ubudahemuka bw’Imana n’imico yayo idahinduka n’Ijambo ryayo.
Tubwirwa muri Yesaya 8:12, “Ntimuvuge ngo ‘Baratugambaniye’, nk’uko ubu bwoko buzavuga kuri ibyo byose buti ‘Baratugambaniye.’ Ntimukagire ubwoba nk’ubwabo, kandi ntimugatinye”.
Dushobora dute kubishyira mu bikorwa? Nizera ko uburyo bumwe bwonyine dushobora kubishyira mu bikorwa mu bihe byose by’ubuzima bwacu ari ukuba ‘mu ntambwe’ imwe na We. Kugendana ku ntambwe imwe n’umuntu birenze guhindura umuvuduko. Bisobanura kumenya igihe cyo kugenda n’igihe cyo guhagarara, cyangwa igihe cyo kwerekeza ibumoso cyangwa iburyo. Ni ukumva iryo jwi rito rivuga, “Iyi ni yo nzira – ba ari yo unyuramo.” Tugera aha hantu bitewe no kumarana na We igihe, twiga inzira zayo kandi twiga kwizera ubuyobozi bwe. Ubucuti buturuka muri iyi myitozo ni ntagereranywa. Ni nko kubona iryo saro ry’igiciro kinini!
Gusenga: Yesu, Urakoze ko uhora udufashe ukuboko kandi ukatwiyegereza ngo dusabane nawe byimbitse. Nyemerera wereke buri wese muri twe aho tutahuje intambwe nawe. Turashaka ‘kwirukankana’ nawe, kugira ngo ntitube tugikeneye gutinya cyangwa gutentebuka kubera ibibera ku isi muri iki gihe, ariko nanone kugira ngo tubashe kwishimira ubuzima bwinshi waje kuduha ngo Wowe uhimbazwe. Mu Izina rya Yesu, Amena.
Byanditswe na Doreen Bashford, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 25 Gashyantare 2021