“Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo. Hariho igihe cyo kuvuka n’igihe cyo gupfa, igihe cyo gutera n’igihe cyo kurandura ibikūri. Igihe cyo kwica n’igihe cyo gukiza, igihe cyo gusenya n’igihe cyo kubaka.” Umubwiriza 3:1-3
Icyorezo cyahagaritse isi. Mu gihe ibibazo biteye ubwoba, kandi benshi bakaba bari mu kaga, ariko kandi byaduhaye amahirwe adasanzwe. Ni nk’aho buto yo kuruhuka yakanzwe noneho tukaba dufite umwanya n’uburyo bwo kongera gusuzuma ubuzima bwacu.
Nk’uko Umubwiriza abivuga, hari igihe cya buri kintu, kandi iki gishobora kuba igihe Umwami ashaka gutera ibyiza bye mu buzima bwacu mu buryo bushya. Cyangwa birashobora kuba igihe ashaka kurandura ibintu byose bidafasha muri twe. Isi ishobora gutegereza gusa kandi yizeye ko iki gihe kitoroshye kirangira vuba. Kuri twe, nk’abana b’Imana, dushobora gukora ibirenze ibyo. Byaba byiza dukoresheje aya mahirwe tugashaka Umwami tukareba uburyo ashobora kutuvugisha muri iki gihe.
Ni ibihe bintu Imana ishaka kubaka cyangwa gutera muri wowe muri iki gihe? Ese bishobora kuba ubumenyi bwimbitse kuri We? Bishobora se kuba uburyo bushya mu buzima. Dukeneye se gusubiramo ibyo dushyira imbere, cyangwa gukura mu byifuzo byacu no gukunda Umwami Yesu, no kwifuza kugaruka kwe? Ese ni iki yaba ashaka kurandura? Ahari ni imyizerere yimbitse, idahwitse yicaye nk’umurongo w’amakosa mu mfatiro zacu. Cyangwa birashoboka ko uburyo bwo gutekereza n’imyitwarire bidafasha, bitameze neza, cyangwa by’ibyaha.
Ikintu cyose kiri kuri gahunda y’Imana ku miterere yawe, nizera ko Imana ishaka kutwegereza twese ku mutima wayo. Ibi bizavamo uburambe bwimbitse bwo kuruhuka, n’ubwo ibintu bimeze bitya. Bizazana urukundo rwinshi kuri We, n’ubwo hari ibibazo byacu bwite, no kumwiyegurira byimbitse.
Muri guma mu rugo njye n’umugore wanjye twagize amahirwe yo gusubiza amaso inyuma muri iyo myaka ubwo abana bacu bari bakiri bato. Twakunze iyo minsi yo kurera igihe byarimo ‘bikorwa n’amaboko’ kandi abana bacu bamaze amasaha atabarika ku bibero byacu. None iyo minsi yararangiye, kandi turi mu bihe bitandukanye (ariko na byo byiza). Igihe cy’abana cyo kuba impinja n’ibitambambuga kiza rimwe gusa. Uku gutahura kudufasha kumenya ko ibihe by’ubu, birangwa na COVID-19 no kuguma mu rugo, na byo ni amahirwe adasanzwe.
Mu gihe isi ituje, Imana iri gukora cyane, kandi iduhamagarira kugendana na Yo. Irashaka gukora umurimo wimbitse mu mitima yacu yose. Kubera urukundo rwimbitse idukunda Irimo kudutegurira ibihe biri imbere. Idufashe gukoresha neza iki gihe kidasanzwe. Nk’uko Mose yasenze, “Utwigishe kubara iminsi yacu, Uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.” (Zaburi 90:12).
Gusenga: Data uri mu ijuru, mu gihe nshobora kuba mpangana na COVID-19 n’ingaruka zayo mu buzima, mpisemo kandi kumenya ko umpaye amahirwe yihariye muri iki gihe. Ndagutumiye gutera no kubaka, cyangwa kurandura no gusenya ibintu mu mutima wanjye, nk’uko ubona bikwiye. Nyereka, Mwami, icyo ushaka gukora, kandi umpe inema yo kukwemerera. Mu Izina rya Yesu, Amena.
Byanditswe na Peter Brokaar, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 26 Gashyantare 2021