“Hariho inzira itunganiye umuntu, Ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu.” Imigani 14:12
Guhitamo mu buzima ni ikintu dukora buri munsi. Turabyuka tugahitamo imyenda twambara ku munsi, hanyuma duhitamo icyo tugomba kurya mu gitondo, n’ibindi. Ni amahitamo yoroshye, ayo mu busanzwe dukora tutabanje kuyatekerezaho cyane. Ariko tuvuge iki ku guhitamo gukomeye mu buzima, nk’uwo muzabana, umurimo wacu, n’aho kuba?
Mfite imyaka cumi n’umunani, nari mfite isezerano rivuye ku Mana kuri ejo hazaza hanjye, kubyerekeye urushako. Ngeze ku myaka mirongo itatu, rya sezerano ritarasohora, ntangira kwibaza niba ryarancitse. Abantu bambwiraga ko bitabaye ngo kuko nari ngoye cyane kandi mfunze mu mutwe. Ntangira gushidikanya ku bisobanuro byanjye ndetse n’ubushobozi bwanjye bwo kumva Imana. Natangiye gutekereza nk’umugore wa Aburahamu, Sara, nizera ko nkeneye kubikora ubwanjye.
Byatumye nkora amakosa ababaza, inshuro nyinshi, ngerageza gutuma amasezerano y’Imana asohora, kandi byavuyemo kubabara no kuvunika. Wigeze ugerageza kubikora? Bishobora kuvamo Ishmael, mu gihe duharana no gutekereza, aho gutegereza Imana n’igihe cyayo. Imigani 3: 5-6 haratubwira ngo: ‘Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose we kwishingikiriza ku buhanga bwawe; uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azakuyobora inzira unyuramo. ‘
Nubwo Aburahamu yabyaye Ishimayeli, Imana ntiyibagiwe amasezerano yayo cyangwa ngo itere umugongo Aburahamu. Itangiriro 22:18 hatubwira ko amahanga yose yo ku isi azahabwa imigisha kuko Aburahamu yumviye ijwi ry’Imana.
Imana ishobora guhindura amakosa yacu mo ubutumwa, kandi dushobora kubona ibyiringiro by’ubuzima bwacu mw’Ijambo ryayo. Ushobora kumva wicujije ku byo wahisemo, ukumva watakaje gahunda y’Imana. Ariko Bibiliya itubwira ko Imana yakomeje gusohoza amasezerano yayo binyuze kuri Aburahamu, n’ubwo yakoze amakosa. Ni ukuri ko amakosa yacu ashobora kugira ingaruka, kandi dukeneye guhangana na zo, ariko Imana ntipfusha ubusa ububabare bwacu iyo twicishije bugufi tukayisaba kutubabarira.
Dushobora kandi gukenera kubabarira abandi natwe ubwacu. Abaroma 8:28 hagira hati: ‘Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza‘. Iyo tumuhaye byose, Akora byose hamwe, ndetse n’amakosa, kubwo icyubahiro cye n’ibyiza byacu.
Gusenga: Mwami Mwiza, ni wowe gusa Ushobora kuvana ubutumwa mu makosa yanjye, none ndayaguhaye. Ndasaba imbabazi zawe ku bwo kunyura mu nzira zanjye. Mbabariye abandi bangiriye nabi, mpisemo kwibabarira. Mfasha kukwizera n’umutima wanjye wose, kandi sinishingikirize ku bwenge bwanjye. Mpisemo kukumvira kandi ndagushimira ko uzagorora inzira yanjye. Mu Izina rya Yesu. Amena.
Byanditswe na Gilly Mathiesen, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 27 Gashyantare 2021