Igihe Gishya

“Dore itumba rirashize, Imvura imaze gucika. Uburabyo butangiye kurabya ku isi, Igihe cyo kujwigira kw’inyoni kirageze, Kandi ijwi ry’intungura ryumvikanye mu gihugu cyacu.” Indirimbo 2:11-12

Aho dutuye, twagize urubura rugwa hasi hafi buri munsi nta kiruhuko mu mezi hafi abiri. Ariko, mu buryo butunguranye, harashyushye cyane ku buryo rwahise ruyenga mu masaha 48, usibye nka kamwe cyangwa tubiri duto twari twihishe. Twari twashyize hanze ibiryo byinshi by’inyoni kandi zose zaraje (umunsi umwe mu gitondo nabaze byibuze inyoni icumi). Ariko ubu ni nkeya kuko aho zisanzwe zigaburirirwa urubura rwashize. Kandi uko urubura rwacu rugwa rutangaza ko igihe cy’ubushyuhe kiri hafi.

Igihe gishya, n’ibihe bishya bisaba impinduka, imyenda itandukanye, ibikorwa bitandukanye n’ibiteganijwe bishya.

Mu mirongo yavuzwe haruguru, umukobwa wo mu ndirimbo y’indirimbo za Salomo yakomeje kwambara ibishyushye no kwirinda kunyagirwa mu gihe cy’itumba abihungira mu nzu ye. Noneho, ijoro rimwe, umukunzi we (umwungeri) araza aramutumira ngo ajyane na we gutembera. Ntiyashaka kuva mu nzu aho yumva agashyuhe kandi atuje. Ishusho y’igihembwe gishya ashushanya ni nziza, indabyo zirarabije, inuma ziraguguza, indabyo ziri ku biti. Ni iki gishobora kuba kiza kurutaho? Ariko, kuri we, hari ikibazo. Ntabwo ari uko yamenyereye ubushyuhe bwo mu nzu. Biragaragara ko ashaka ko ajyana na we kubyo yise ‘imisozi ihanamye’. Mw’ijoro! Ibyo biteye ubwoba. Ibyiza ni ukumureka akagenda wenyine, ni uko we aguma mu rugo.

Icyo atigeze yumva neza ni uko, iyo igihe gishya kije, ni igihe cyo gukomeza. Iyo Umwungeri Mwiza aje akavuga ati: ‘Ni igihe gishya, ngwino tujyane’, birareshya cyane kumva waguma aho, aho kwemera ingorane ziri imbere zitazwi. Ibyo birasa cyane ‘n’imisozi ihanamye ‘.

Mugihe cy’icyorezo cya Covid, twese twize gukora ibintu mu buryo bushya no gukora nta bintu bimwe byuzuye. Birashoboka ko twahigiye kandi twakoresheje neza ibyari bihari. Mu gihe ibintu bitangiye koroha, tuzashaka cyane gusubira mu byo twari tumerewe neza umwaka ushize. Ahari inzira nyinshi za kera zizakomeza kuba izikwiye. Ariko birashoboka ko natwe dukeneye kwitegura ko Yesu atugana akadusaba kujyana na we mu gihe ke gishya. Bishobora kumera nk ‘imisozi iharambuye’, ariko ufite umutekano muri kumwe na we kuruta ‘ahantu hizewe’. Kandi, usibye kuba muri kumwe na we bizahora ari ‘igihe cyo kuririmba’.

Ushobora kwifuza gufungura Bibiliya yawe, ugasoma Indirimbo ya Salomon 2:8-17 hanyuma usabe Imana ikwereke ibiri ku mutima wayo.

Gusenga : Mwami Yesu, uri Umwungeri mwiza. Urakoze ko aho unyobora hose, mpora ntekanye kuruta ahanjye hose ntekanira ntari kumwe nawe. Uyu munsi mpisemo kugukurikira aho uzanjyana hose mu minsi iri imbere. Nshobora kubona ko bigoye, Data mfasha kukwizera. Amena.

Byanditswe na Richard Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 01 Werurwe 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *