Umurongo w’Inkomezi Kurisha Indi muri Bibiliya!

“Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n’abazanyizezwa n’ijambo ryabo” Yohana 17:20

Waba ukunda guterwa umwete? Ndabikunda! Guterwa umwete ni amavuta y’umwuka y’agaciro adufasha mu byiciro byose by’ubuzima. Nta guterwa umwete abana birabagora gukura ngo bagere ku kigero cy’ubushobozi bwabo bwose. Kandi twese tuzi uburyo twiyumva neza mu gihe twakiriye guterwa umwete nyako. Noneho, soma umurongo w’uyu munsi inshuro nyinshi ureke ukuri kwawo gucengera mu mwuka wawe. Yesu aragusengera! Nta kindi kintu gishobora gukomeza umuntu muri iki gice cy’ijuru duherereyemo uretse kumenya ko Yesu ubwe arimo agusengera Data.

Yesu yari ageze hafi yo kurangiza ubuzima bwe. Yari azi ibyari bimutegereje kandi yari azi kandi ko abigishwa be bazabura rwose amajyo igihe azaba asubiye mw’ijuru. Yesu rero arabasengera kandi umurongo wa 6 kugeza 19 wa Yohana 17 ni isengesho rye ritangaje asabira abigishwa be. Ariko igice gikurikira cy’igice gitangirana n’amagambo meza cyane y’Icyanditswe cyacu. Avuga ko adasengera abigishwa be gusa, ahubwo ko anasengera abantu bose bazamwemera, kubera ubutumwa abigishwa bazajyana mu isi. Kandi ibyo birimo abizera bose, igihe cyose, kugeza ubwo Yesu azagaruka!

Rero, mu gihe uri mu bihe bikomeye, ibuka ko Yesu agusengera. Yesu azi ko turi mu isi yaguye igenda irushaho gutera umugongo Imana nzima. Kuba umukirisitu mw’isi ya none ni ukunyuranya n’umwuka w’iki gihe kandi bihamagaza kurwanywa rimwe na rimwe bagushinyagura. Ntibyemewe kwemerera imyitwarire yawe mu buzima rusange kugenwa n’ibyo wemera. Iki ni ikintu Yesu yari azi cyane kandi nyuma gato yo gusenga aya masengesho rubanda barwanyaga uwo ari we bari bagiye kumujyana ku musaraba ngo apfe kubw’ibyaha by’isi.

Nta muntu n’umwe uzi neza uko ubuzima bugoye nka Yesu. Rero, iyo Ibyanditswe bitubwira ko Yesu adusengera, dushobora kumenya ko ayo masengesho koko afite agaciro ku bintu runaka. Ibyo urimo uhura na byo byose mu buzima, byaba ibihe bikomeye byo kurwanywa, uburwayi, ibishuko, kubura abawe cyangwa ikindi icyo aricyo cyose, reba Yesu kandi umushimire amasengesho ye ushishikarizwe kandi ukomezwe kugira ngo, ubifashijwemo n’imbaraga z’Umwuka Wera, uzashobore gukomeza ubuzima, ukunda kandi ukorera Umwami kugeza igihe azaguhamagarira mu rugo rw’icyubahiro.

Gusenga: Urakoze, Yesu, kunsengera. Ngushimiye cyane uko Unyitayeho bihagije jye n’ubuzima bwanjye kugira ngo unsabire kuri Data. Nkomeza, ndakwinginga, ngo mbashe gukomeza ibyo wampamagariye byose kuba no gukora. Mfasha kutagwa mu bishuko kandi nkomeze inzira kugeza umunsi nahuye nawe imbonankubone. Mu Izina ryawe, Amena.

Byanditswe na Peter Horrobin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 02 Werurwe 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *