“Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani. Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.” Abefeso 6:11-12
Mperutse kureba videwo yo kuri YouTube ivuga kuri kagoma n’inzoka yo mu nyanja. Iyi nzoka yo mu nyanja yihariye ifite uburozi bukabije, kandi kurumwa na yo rimwe gusa bishobora kwica umuntu woga cyangwa wibira mu mazi yabo zirimo. Kagoma irabizi ko idashobora kurwanya inzoka uko yishakiye cyangwa iwayo, mu nyanja. Rero, ikura inzoka mu mazi ikayijyana mu kirere. Aho, inzoka ntigira imbaraga cyangwa ikiyishigikira mu kirere. Ntacyo iba ishoboye, ifite intege nke inaniwe, bitandukanye n’aho ifite imbaraga, ubwenge kandi yica. Inzoka ishobora gukora ibishoboka byose kugira ngo itsinde urugamba, ariko ntitinda gutsindwa.
Inkuru ishimishije, ni ko ushobora gutekereza, ariko ni imwe ifitemo ikintu cy’umwuka. Umwanzi adusanga mu buryo butandukanye kandi ni umunyamayeri cyane. Ashaka kudutera uburozi bw’ubwoba, isoni, kwiheba, guhangayika, kwigunga, kwangwa n’ibindi byinshi, cyane cyane muri ibi bihe bigoye kandi bitoroshye. Buri wese agomba kurwana intambara zacu ku giti cye n’uwagerageje Adamu na Eva mu busitani mu buryo bw’inzoka. Amayeri ye ntabwo yahindutse cyane kuva icyo gihe.
Ikosa ryacu ni uko tugerageza no kurwana intambara zacu n’umwanzi w’ubugingo bwacu mu’buryo bwe no ku rugamba rwe. Ahubwo, reka dufate isomo kuri kagoma hanyuma twimure urugamba rwacu mu mwuka, mu masengesho. Muri iyo ntambara yo mu ijuru, saba Imana kwifatanya nawe no kurwanya umwanzi uko Yo ishaka. Reka Imana yime, iyobore, nk’uko uyisenga cyane kugira ngo igufashe, mu butware bwayo, n’imbaraga zayo mu gutsinda abanzi bacu.
Uyu munsi ushobora guhindura aho urugamba rubera ukava mu byorohereza umwanzi ukajya aho uri butsinde muri Kristo. Ubutegetsi bwo mu ijuru aho Imana iganje hejuru ya byose. Ni ahantu ufite ubutware wahawe n’Imana bwo guhagarara no kurwana, wambaye intwaro zuzuye z’Imana. Ni ahantu ho gutsinda kwawe, no gutsindwa k’umwanzi wawe!
Gusenga: Mwami mwiza, ndakwinginze umfashe uyu munsi guhindura urugamba ndwaniraho n’umwanzi. Mfasha kurwimurira mu ijuru aho muri wowe ndi umutsinzi. Ndambiwe gutotezwa no gukubitwa n’umwanzi ari we unyoboye. Kuri ubu, mpisemo kuzamura ibi mu masengesho, aho uzandwanirira kandi nkabona intsinzi kubw’icyubahiro cyawe. Amena.
Byanditswe na Philip Asselin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 04 Werurwe 2021