Kuremwa

“Iyo nitegereje ijuru, umurimo w’intoke zawe, n’ukwezi n’inyenyeri ibyo waremye. Umuntu ni iki ko umwubuka cyangwa umwana w’umuntu ni iki ko umugenderera” Zaburi 8:3-4

Igitondo kimwe hari urubura n’ubukonje ndebeye mu idirishya, nabonye imirasire y’izuba yarasaga mu gitagangurirwa hanze hejuru y’igihu. Inzu y’igitagangurirwa yari ifite inguni eshatu, imwe hejuru y’idirishya, indi ku ruhande rumwe indi – ikoze umurongo muremure –  ahagana hasi ku idirishya. Ubwo nibwo buryo buhendutse kandi butekanye. Urushundura rw’igitagangurirwa cyari cyaremye nticyari cyiza cyo gufata udukoko gusa, ahubwo cyari ikintu cyiza kureba.

Mbega ukuntu akaremwa gato karutwa ubunini n’urwara rw’gikumwe cyanjye karema ikintu kimeze gutyo! Mbega ukuntu agatagangurirwa gatoya gafite umwanya wako mu rusobe rwiza rw’ibituzengurutse kuburyo umunyamakuru uvuga ku isi karemano witwa David Attenborough ayita ‘umubumbe utagira inenge’. Nk’inyenyeri n’isanzure ninjoro, akantu gato nk’igitagangurirwa n’urushundura rwacyo byerekana ubwiza bw’Umuremyi.

Ni gute hagira umuntu uvuga ko uku ibintu bikoze neza gutya byikoze gutyo gusa? Iyo nsize idirishya ryo mu biro byanjye rikinguye hari umuyaga nkagaruka nsanga impapuro zanjye zose zuzuye hasi, nzavuga nti ‘Mugenzi, umuyaga wansandarije ibintu byanjye byari ku meza!’ ariko mfite ibindi bintu byo gukora, ubwo nkigendera nzize ako kavuyo aho ngaho. Noneho nyuma nkaza kugaruka ngasanga byose bitunganije neza kumeza yanjye: ‘Ni nde wangereye mu biro? Ni nde wa bikoze?’ ibyikora Bizana akavuyo; ahari ibintu biri ku murongo haba hari ibitekerezo, hari umuntu. Kandi urushundura ruto rw’igitagangurirwa rwanyibukije Umuremyi.

Imana ntabwo irema gusa – yita no kubyo yaremye. Yesu yatubwiye ko nta gishwi gipfa atabizi. Nta nakimwe gito cyane cyangwa kitagize icyo kivuze. Dufite Imana izi ibyo igitangangurirwa ku idirishya ryanjye nkuko izi ibyo inyenyeri n’ibigize izuba. Kandi uwakuremye nanjye akandema azi ibyo twanyuzemo byose n’ibyo ejo hazaza byose. Yitaye ku ntambwe iyo ariyo yose tuzatera. Kandi kuko atwitayeho, azatwereka inzira, nitumwemerera. Nta n’umwe muri twe muto byo kutagira icyo amubwira. Nta n’umwe ushobora kuba muto cyane ku Muremyi w’isi.

Gusenga: Data, ndagushima ko Umuremyi w’isanzure, nta n’akanya na kamwe ajya ankuraho amaso.  Urakoze ko uzi ibyanjye byose, ndetse n’ibyo ndibunyuremo uyu munsi. Urakoze ko nishyira mu biganza byawe ndi ahantu hatekanye mu isanzure ryose. Amena.

Byanditswe na Richard Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 24 Werurwe 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *