Ntucukure Urwobo

“Nategereje Uwiteka nihanganye, ntegera ugutwi Yuma gutka kwanjye, kandi ankura mu rwobo rwo kurimbura no mu byondo by’isayo ashyira ibirenge byanjye ku rutare, akomeza intambwe zanjye” Zaburi 40:1-2

Ese urabizi ko Imana yakuzamuye mu rwobo rw’isayo igashyira ibirenge byawe ku rutare? Yaba yaraguhaye ahantu hakomeye ho guhagarara? Zaburi 40 itangira Dawidi avuga uburyo Imana yamuzamuye.

Benshi muri twe twagize igihe Imana yatuzamuye. Twabohowe  tuvuye mu bintu byinshi mu buzima bwacu. Dufite abantu benshi banyuze mu murimo dukora kandi batuye bakanihana bakanababarirwa bakanababarira. Wumva umerewe neza iyo umenye ko wababariwe, wumva woroshye iyo wabohowe mu bubata umwanzi yari agushyizemo! Twumva dushikamye mu gukomeza urugendo rwacu n’Uwiteka.

Ukomeje muri Zaburi 40, ku murongo wa 11-13, Dawidi aravuga ati “Uwiteka nawe ntunyime kugira neza kwawe, imbabazi zawe n’ukuri kwawe bijye bindinda iteka. Kuko ibyago bitabarika bingose, ibyo nakiraniwe bingezeho nkaba ntabasha kureba. Biruta umusatsi wo ku mutwe wanjye ubwinshi; bituma umutima wanjye umvamo. Uwiteka emera kunkiza, Uwiteka tebuka untabare.” Ariko ku murongo wa 1-2 avuga gusa ko Imana yamutabaye! Ikibazo ni uko umwanzi akomeza gucukura ubyobo mu nzira yacu akadutega imitego. Rimwe na rimwe tubona icyobo mu nzira tukakirinda, ariko ikindi gihe turanyerera tukagwa.

Ese dukora iki icyo gihe twaguye? Dufite amahitamo! Rimwe na rimwe twicara aho mu cyobo, natwe tugatangira kwicukurira kurushaho aho mu cyobo! Ikindi gihe, dukora ibyo Dawidi yakoze muri iyi Zaburi. Tuzamura amaso tugasaba uwiteka kuza kudukura mu cyobo.

Ndashaka kugukomeza uyu munsi, niba waguye mu cyobo, wiguma mo. Koresha isengesho rikurikira usaba Imana kugufasha. Ibuka ko mu Bafilipi 1:6 havuga ngo ‘icyo nzi neza rwose ndashidikanya ni uko iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose kugeza ku munsi wa Krtisto.’ Yesu azakomeza gukora umurimo we mwiza muri wowe uko umwiyegurira.

Senga: Mwami Yesu, urakoze kubwo igihe wantabaye! Mbabarira kubwo igihe naguye mu cyobo nkigumiramo, nkagicukura kurutaho! Mwami, ndagusaba ngo umfashe. Mbabarira ibyaha byanjye, umvane mu cyobo ndimo. (Iri sengesho risanishe n’ibyo urimo.) urakoze ko uzarangiza umurimo watangiye muri jye. Nizeye ko uzakora umurimo Wawe. Amena

Byanditswe na Tanya Person, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 25 Werurwe 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *