Ukuri Nyakuri

‘Indunduro y’ijambo ryawe ryose ni ukuri.’ Zaburi 119:160A

Mbega Zaburi ndende! Ariko irimo ubutunzi bwinshi, nk’uko tubisanga mu cyanditswe cy’uyu munsi. Aya magambo arindwi atwibutsa ko Bibiliya yose uko iri ishobora kwishingikirizwaho ngo isobanure ukuri kw’Imana.

Ntabwo ari ibintu bigezweho mu minsi yacu kwizera mu kuri kose nyakuri kw’ijambo ry’Imana. Turimo kwerekeza mu kuri gutewe n’umuntu, bisobanura ko ukuri kose n’ibigenderwaho bibaho mu bigendanye n’uburyo runaka umuco wemera mo ibintu cyangwa ibyo amateka avuga. Rero, ukuri kwanjye gushobora kuba gutandukanye n’uko abambanjirije cyangwa abo mu gihugu gitandukanye n’icyanjye. Ariko hatariho urugero fatizo rw’ukuri isi ari ahantu habi, bitewe n’ibivugwa ndetse n’impaka z’abakomeye cyangwa bake babitsindagiwemo. Hashobora kubaho ingaruka mbi cyane kuri bariya bagerageza kuvuguruza aho ibitekerezo biriho biri kwerekera cyangwa ibyemewe na politiki.

Imana ishimwe ko idahindura ijambo ryayo ikurikije ibyo benshi bemera! Dushobora gushikama kuri Bibiliya, isomwe munsi y’ubuyobozi bw’Umwuka Wera, itanga ukuri kw’Imana kudahinduka, kutandujwe n’ihindagurika ry’ibigenda bigerwaho. Ikibabaje ni uko uku kwizera benshi bakubona nko kwirata kandi hakabaho kwirengagiza bagahitamo kubaho uko bashaka. Ariko ukuri kw’Imana tuguhabwa kubw’ubuzima bwiza bw’abantu, atari ukugira ngo bacirweho iteka kandi abakurikira Yesu bakwiye kuba biteguye kuvuga ukuri mu rukundo ariko batabisabira imbabazi.

Gusenga: Data, mbega ukuntu biturishije umutima kumenya ko hariho ukuri kuzuye kuri wowe n’umubano wawe n’ubuzima bwa muntu waremye. Ukuri kwawe, ukutarenganya kwawe n’imbabazi zawe biguma bishikamye bititaye k’uko abantu babona ibintu. Urakoze Data. Amena

Byanditswe na David Cross, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 26 Werurwe 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *