‘Numa ijwi risa n’iryo abantu benshi, n’irisa n’iryo amazi menshi asuma, n’irisa niryo guhinda kw’inkuba gukomeye kwinshi rivuga riti: Heleluya, kuko Umwami Imana yacu ishobora byose iri ku ngoma! Tunezerwe twishime tuyihimbaze kuko ubukwe bw’Umwana w’Intama busohoye , umugeni we akaba yiteguye, kandi ahawe kwambara umwenda w’igitare mwiza urabagirana utanduye.’ Ibyahishuwe 19:6-8
Nta cyahwana no kumenya ibyo umuntu yakwitega byose ngo bidufashe kuba duhora twishimiye buri munsi (ndetse no kunezezwa n’amafuti) ubuzima bwacu bwa gikristo. Iyo tubasha gushyikira ibyo tubayemo by’ukuri kandi by’iteka, ibyo dukora byose bihita bigira agaciro bitangaje.
Tukiri hano ku isi, Yesu arimo aradutegurira umwanya mu ijuru. Kandi mu gihe adutegereje mu ijuru, dusabwa kwitegura guhura nawe mu buzima bw’iteka. Nk’uko icyanditswe cy’uyu munsi kibivuga ‘umugeni ariteguye’. Ibi abikora mukwitegurira ibyo birori bitangaje, Bibiliya yita ‘ibirori by’ubukwe bw’Umwana w’Intama’, kuburyo tugerageza ngo tuzabe turi beza bishoboka igihe tuzahura na Yesu amaso ku maso.
Iyo umugenzi yitegurira umunsi we w’ubukwe, ashobora kuba afite itsinda ry’abantu bamufasha ngo abe yiteguye neza. Yifuza kuba mwiza no kugaragara ari uwo kwifuzwa uko byashoboka kose, bagafatanya rero gukora ibishoboka byose ngo bamuzane mu bwiza bwe bwose. Uru rugendo rwo kwitegura ni ishusho nziza y’umurimo wo gukira. Dufatanije dushobora gufasha abantu kwitegura bakaba ‘abageni bera, barabagirana batanduye’ Yesu yavuze ko ashaka cyane kandi akumbuye. Dushobora kwezaho imyanda, tugakuraho iminkanyari, kandi tuakora kuri bya bintu byose btubuza kugira umwuzuro w’urukundo no kwiyegurira bikwiye uko Imana ibikwiriye.
Isengesho ryose ryo gukira, intambwe yose muri uru rugendo rwo kwezwa, itanga inkunga muri iyo ntego nziza yo gutegura umugeni w’Umwami. Rimwe na rimwe uyu ni umurimo ukomeye. Ikindi gihe, uru rugendo rwo gukira ruranababaza. Ariko byose birakwiye, iyo twitegereje intego y’iteka: kubana na Yesu, Uwo udukunda kandi watuguze amaraso ye bwite.
Ni ibyo byiringiro bihamye byo kuzaba ho iteka bidusunikira kwera no kuba twuzuye. Nkuko bivugwa muri 1Yohana 3:3, ‘kandi ufite ibyo byiringiro muri we yibonez nk’uko uwo aboneye’.
Umwami ubwe yadushyizeho urukundo rwe kandi yifuza cyane imitima yacu yose, urukundo rwacu rwose n’abo turibo bose. Nta kintu gishobora kutubuza kumukunda nawe: guhungabana, ubwoba, kudatekana no gushidikanya. Ariko turi kumwe nawe, dufashijwe n’Umwuka w’Imana, dushobora gutsinda ibi bintu maze tugakorera imbere mu gutegura umugeni wa Kristo, aricyo buri mwizera afitemo uruhare.
Gusenga: Mwami Yesu, urakoze ko twese tugize uwo mugeni, kandi ko urimo kudutegurira kuzabaho iteka. Mfasha kwikuraho ibintu byose bitakunezeza, kugira ngo mbe mwiza bishoboka, maze ubone umutima wanjye wose. Mu Izina rya Yesu, Amena.
Byanditswe na Peter Brokaar, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 27 Werurwe 2021.