“Ariko arampakanira ati “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho.” 2 ABAKORINTO 12:9
Dufite umwuzukuru muto, Hannah, wavutse muri Nzeri 2020, ni we mwuzukuru wacu wa mbere. Ni ibyishimo byuzuye. Ubu ndi kwandika ibi, Hannah arengeje amezi atandatu, kandi yatangiye kugaragaza ibimenyetso byo kwigenga, no kugaragaza ubushake bwe. Akunda ibihaza ariko rwose ntakunda avoka. Igihe cyo gukaraba arakishimira, ariko kumwoza mu maso buri gihe bijyana no kwivumbagatanya kwe agaragaza ko atabyishimiye n’urusaku rwinshi. Dukunda kubona uko Hannah akura n’ibyo agenda ageraho buhoro buhoro. Ariko nanone, nakwemera ko ibihe by’agaciro kuri njye nka nyirakuru, ari igihe andyamyeho, agiye gusinzira, cyangwa anyegamyeho akeneye guhumurizwa cyangwa urukundo. Hari ikintu kijyanye n’intege nke ze, n’ukuntu ankeneye kandi yifuza kuba iruhande rwanjye, binkora ku mutima.
Isi tubamo uyu munsi yishimira imbaraga, kwigenga, kwiyizera ndetse n’ubushobozi. Twiga kuva mu bwana yuko intsinzi ihemberwa, kandi ko umwete bawitaho ukanashimwa. Dusa nabashaka kuzana “imyumvire ishingiye kugusingiza ibyo dukora’ mu busabane bwacu n’Imana, twibwira ko Izabasha kudukoresha iby’imbaraga nitugaragaza ko dushoboye, dukra neza kandi dufite imbaraga ndetse ko byose biri ku murongo iwacu.
Ntabwo nzi uko bimeze kuri wowe, ariko njye n’ubwo nabaye umwana w’Imana igice kinini cy’ubuzima bwanjye, ntabwo ‘byose mbifite ku murongo’ igihe cyose. Akenshi numva nacitse intege kandi ntakwiriye ibyo Imana yampamagariye gukora. Hari iminsi numva narengewe n’ibyo ubuzima bw’umurimo bunsaba, rwose ndi hasi, gusa naje kubona ko, nk’uwo mwuzukuru wanjye, Imana yishimira iyo mpisemo kuyishingikirizaho nkaruhikira mu mbaraga zayo, muri ibyo bihe mba numva mfite intege nke. Mu rwandiko rwa 2Abakorinto 12:9 Umwami atubwira ko Imbaraga ze zuzura mu ntege nke zacu, ubwo tuba tudashoboye ‘gukorera’ mu mbaraga zacu.
Hari ahantu henshi mu byanditswe abantu bisanga bari mu bihe byo kubura ibyo bakeneye cyangwa by’intege nke, kandi bakabona Imana Ikora ibidashoboka. Urugero rumwe nk’urwo ni mu gitabo cy’abacamanza. Gidiyoni yakomokaga mu bwoko bworoheje bwa Manase kandi yari uworoheje mu muryango we. Ntiyari umukandida ukwiye wo kuyobora umurimo ukomeye wo gukiza ubwoko bw’Imana mu maboko y’Abamidiyani. Ariko Imana yamwise ‘ Umunyembaraga’, na mbere yuko ava mu muvure bengeramo vino aho yari yihishe. Imana yaramubwiye, “Genda uko izo mbaraga zawe zingana, ukize Abisirayeli amaboko y’Abamidiyani. Si jye ugutumye?” (Abacamanza 6:14).Ni nkaho Imana yari iri kumubwira, “Gidiyoni, mpa izo mbaraga nke ufite. Nyizerera muri izo ntege nke zawe, ibisigaye ndabikora” (Mu magambo yanjye). Imana yahaye Gidiyoni uburyo bwo kurwana budasanzwe kandi igabanya ingabo ziva ku 22,000 zigera kuri 300 gusa ‘Abisirayeli batanyirariraho bati ‘Amaboko yacu ni yo yadukijije.”’ Ubwo rero, Gidiyoni yubahaga Umwami, Imana yahaye intsinzi ikomeye Abisirayeli. Intege nke ze ndetse no kudashobora byemereye imbaraga z’Imana kugaragara, kandi bizanira amahoro igihugu cy’Isirayeli imyaka mirongo ine.
Ubwo intumwa Pawulo yandikaga uyu murongo mu 2 Abakorinto12, yavugaga ‘ihwa’ iri mu mubiri we, ikintu cyatumaga yumva afite integer nke, kandi Imana yahisemo kutamukuraho. Imana Iramubwira ngo “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Pawulo yasobanukiwe ko kwegurira Imana intege ze nkeya, mu kwishingikiriza ku buntu Bwayo, bizaha umwanya imbaraga z’Imana zikamukoreramo.
Nabonye ko, uko nkunda ibyo bihe ubwo Hanna andyamaho cyangwa akenera ko muhumuriza nkamwereka urukundo, Imana itwishimira iyo tuyishingikirijeho mu gihe twumva tudakwiriye kandi dufite intege nke. Ikunda ko ‘kwerekana ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye.’ (2 Ngomas 16:9). Rero, nk’intumwa Pawulo, ‘nzanezererwa kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho.’
Gusenga: Ndagushimiye, Data, ko unzi neza. Ushimwe ko unezererwa ibyo wandemeye kuba byose, kandi ko intege nke zanjye zitagutungura. Mwami, nguhaye amarangamutima yanjye yose y’uko ntashyitse kandi naho numva ko ntahagije. Nkwishikamijeho, Data, ngusaba ngo Imbaraga zawe zinkoreremo kandi zinkoreshe guhesha izina ryawe icyubahiro. Amena.
Byateguwe na Christel Baxter, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 28 Werurwe 2021.