Gusohoka Aho Wahagamye

“Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba ? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana, kuko nzongera kuyishima, niyo gakiza kanjye n’Imana yanjye.” Zaburi 43:5

Hashobora kubaho ibidukerereza mu gihe ubuzima bumeze nk’ubutatumereye neza, noneho tukumva twibabariye. Najyaga ngira iminsi nk’iyo, aho nirirwaga nivuruguta mu kumva nararenganye. Nabyitaga ‘gushinga urubanza rwa njye wagowe’. Bikaba bibi cyane iyo ntawe nabonaga uri kubibona, ubuzima bubamereye nk’aho ari ibintu biri aho gusa!

Itandukaniro ryaje ndebye ku byo nyuramo ndebeye mu ndorerwamo z’ijambo ry’Imana nanasobanukiwe urukundo rwayo n’imigambi yayo kuri jye. Uku kuri mu by’ukuri kudufasha guhindura uko dufata ibintu iyo iminsi mibi itugezeho.

Umwanditsi wa Zaburi ya 73 ameze nk’aho yari mu rubanza rwa we wagowe! Yarimo agereranya ubuzima bwe n’ubw’abandi kandi yendaga kugwa mu mwobo wo mu buryo bw’umwuka no mu marangamutima ye. Umurongo wa 2-5a haratubwira ngo ‘Ariko jyewe ho ibirenge byanjye byari bugufi bwo guhanuka, intambwe zanjye zari zishigaje ho hato zikanyerera. Kuko nagiriraga ishyari abibone, ubwo narebaga abibone baguwe neza. Kuko batababazwa mw’ipfa ryabo ahubwo imbaraga zabo zirakomera. Ntibagira imibabar nk’abandi.’ Umurongo wa 13-14 uravuga ngo ‘ni ukuri nogereje ubusa umutima wanjye, kudacumura nagukarabiye ubusa. Kuko natewe n’ibyago umunsi ukira ngahanwa ibihano mu bitondo byose’.

Bagenzi uyu muntu afite igihe kibi cy’urubanza rwa we wagowe! ibitekerezo bye birivanze uko agerageza kubisobanukirwa noneho bikamucanga. Umurongo wa 16 uratubwira ngo ‘natekereje uko nashaka kubimenya birandushya, birananira.’ Ariko se ni iki cyazanye itandukaniro mu myitwarire ye? Umurongo wa 17 usubiza icyo kibazo, ‘kugeza aho nagiriye ahera h’Imana, nkita ku iherezo rya babandi.’

Ese ni iki kiri mu kwinjira ahera h’Imana cyazanye impinduka? Zaburi ya 63 :2-8 hatanga ubusobanuro. ‘Uku niko natumbiriye ahera hawe , kugira ngo ndebe imbaraga zawe n’ubwiza bwawe. Kuko imbabazi zawe ari izo gukundwa kuruta ubugingo, iminwa yanjye izagushima. Uko niko nzaguhimbaza nikiruho, izina ryawe niryo nzamanikira amaboko. Umutima wanjye uzahazwa nk’uriye umusokoro n’umubyibuho ; akanwa kanjye kazagushimisha iminwa yishima, uko nzakwibukira ku buriri bwanjye, nkagutekereza mu bicuku by’ijoro. Kuko wambereye umufasha, kandi nzavugiriza impundu mu gicucu cy’amababa yawe. Umutima wanjye ukomaho, ukuboko kwawe kw’iburyo kurandamira.’

Mbega ibintu bitandukanye! Iyo tumaranye umwanya na Papa wo mu ijuru tukabona ibintu nk’uko abibona tureka kubona ubunini bw’ibyo turi kunyuramo tukabona ubunini bw’Imana yacu.

Gusenga: Mwami mwiza, mfasha kubona ibyo nyuramo nk’uko ubibona. Urakoze kubw’urukundo rwawe rwinshi unkunda rutazigera rundeka. Urakoze kubwo umugambi wawe ku buzima bwanjye. Mfasha kuguha intambara zanjye kandi nkomeze ngutumbire. Mu Izina rya Yesu. Amena.

Byanditswe n Gilly Mathiesen, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 29 Werurwe 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *