Birahagije?

‘Mwakijijwe n’ubuntu kubwo kwizera; ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana; ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira.’ Abefeso 2:8-90

Mu gihe benshi muri twe twakwemera byihuse ko imirimo myiza (atari n’umurimo mwiza muto gusa) ishobora kugira umumaro mu buryo buto bwose bushoboka mu gukizwa, bishobora koroha kugwa mu mutego  wo kwizera ko umubare runaka w’imirimo myiza ukenewe kugira ngo umuntu agumane agakiza ke. Akenshi nakundaga kwisanga naguye mu mutego wo gutekereza ngo “ntabwo ndimo gukorera Imana ibihagije”. Nuko ngatangira gushyiramo imbaraga zanjye ngo nkore imirimo myiza myinshi ishoboka, ariko ngakomeza kumva idahagije. Iyo biza kuba ari byo ko agakiza umuntu akagumana kubera imirimo myiza, ubwo nyine Imana yari kuba yaranaduhaye umubare w’imirimo myiza ikwiye ngo tube ‘dukwiriye’, ariko muri Bibiliya nta hantu na hamwe biri. Hagombaga no kubaho amanota yakwihanganirwa, nko mu kizamini, ngo tumenye niba twageze kuri urwo rugero. Ibi byari kudufasha kumenya ko tutaguye ‘munsi y’umurongo’ tuburaho gusa igikorwa kimwe cyiza.

Gukomeza kugerageza iteka bituruka mu kumva umuntu byaramunaniye, kumva yicira urubanza, kwishinja, no kunanirwa harimo no kumva utarakoze ibihagije, cyane cyane iyo ureba abandi, na babandi batari abakristo bakora ibirenze ibyawe. Abenshi bemera ko batizera Kristo, cyangwa batagira n’ibyo bizera bakora ibintu bitangaje n’ibikorwa by’indashyikirwa byo kugirira abandi neza. Ariko ukuri kuguma ko nta n’umwe, hatitawe ku byo yizera ushobora gukizwa no gukora ibikorwa byiza. Ibi biragaragara mu Ijambo ry’Imana. Urupfu rwa Yesu ku musaraba ngo yishyure umwenda w’umuntu w’ibyaha rwaba rutari rukwiye na gato, iyo kwinjira mu ijuru byashoboraga kugerwaho binyuze mu mbaraga z’umuntu ku giti cye.

Abagalatia 3:3 hatwibutsa neza kwishingikiriza ku Mwuka Wera. “Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby’umwuka, none mubiherukije iby’umubiri”’ ni byo rwose gukora imirimo myiza kubera ko wakijijwe (reba Yakobo 2:14-24), ariko nta na rimwe bihinduka uburyo bwo kubona agakiza cyangwa ‘amanota y’inyongera’ ku Mana. Ibikorwa byiza bigomba gukoranwa impamvu zikwiye no kwifuza k’ukuri ko kunezeza Imana Atari ukumva ko ubigomba cyangwa ngo kugira ngo bitume wumva umeze neza muri wowe, cyangwa ngo abandi bakubone neza. Imana yonyine ibona impamvu nyazo zidusunikira gukora ikintu cyose dukora.

Imana ikunda umuntu ukora ibintu binini kubwayo, nk’umubwirizabutumwa uzana abantu ibihumbi mu Bwami bw’Imana, ariko ibakunda kimwe na babandi bagera ku bigaragara nk’aho ari bike bitagaragara kubwayo. Umuntu areba ku by’inyuma, ariko Uwiteka areba mu mutima (1 Sam 16:7).

Umunsi umwe nabonye ikintu gikomeye ubwo nasomaga 1 Abakorinto 3:12-15. Ni ugukomera kw’imirimo yacu kugeragezwa si ubwinshi bwayo. Ntabwo turi mu irushanwa n’abandi ngo barebe ugera kuri byinshi. Umugani w’abahinzi bo mu ruzabibu (Matayo 20) werekana ko abahinzi batangiye gukora umunsi urangiye bahembwe kimwe n’abari bahinze umunsi wose. Igisambo ku musaraba iruhande rwa Yesu nticyabonye amahirwe yo gukora umurimo mwiza n’umwe, ariko cyakijijwe mbere gato gusa ko apfa (rena Luka 23:40-43).

Niba utarabikora, ubu ni cyo gihe kiza cyo kwinjira mu mubano bwite na Yesu, wemera ko yagupfiriye noneho ukakira, mu kwizera, imbabazi ku giti cyawe z’ibyaha byawe.

Gusenga: Urakoze Yesu ko unkundira uwo ndi we atari ibyo nkora cyangwa ubwinshi bw’imirimo myiza nshobora gukora. Ndifuza kukumenya nk’Umwami n’Umukiza wanjye ku giti cyanjye. Ndemera ibyaha byanjye ngusaba kumbabarira. Mfasha kugukorera mfasha ababikeneye n’umutima uciye bugufi kandi w’ukuri. Ntabwo nshaka kwigaragaraza ko ndi mwiza cyangwa ngo abandi bambone. Urakoze ko Ubuntu bwawe burenze ubuhagije ngo bunkize. Nta n’igikorwa kiza na gito gishobora kumpesha agakiza. Mbabarira kugerageza akenshi kukunezeza mu mbaraga zanjye, aho kwizera imbaraga z’Umwuka wawe Wera. Amena

Byanditswe na Judith Whitehead, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 30 Werurwe 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *