Ubutayu

“Uriya ni nde uje azamuka ava mu butayu, Yegamiranye n’umukunzi we?” Indirimbo za Salomo 8:5

Indirimbo za Salomo ni inkuru y’urugendo rw’umwari uva mu gisuzuguriro no kurumba (kutera imbuto) ajya mu bwigenge n’uburumbuke. Isoza ava mu butayu yegamiranye n’umukunzi we. Indirimbo za Salomo ni ishusho nyakuri y’urugendo rwacu rugana mu burumbuke nyabwo.

Sintekereza ko hari n’umwe utarigeze ‘aca mu butayu’, igihe ubuzima buba busa, bumeze, nk’aho ´bwuzuye ubusa’. Mbere yo kwinjira mu gihugu cy’isezerano, Abisirayeli babanjye kumara imyaka mirongo ine mu butayu. Igihe Eliya yahungishaga amagara ye ahunga Yezebeli, yakoze urugendo rw’iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine mu butayu. Yesu na we yamaze igihe kingana gutyo mu butayu ageragezwa na Satani. Yohana Umubatiza yamaze igice kinini cy’ubuzima bwe mu butayu; na Pawulo yamaze igihe kijya kungana n’imyaka itatu mu bice by’ubutayu mbere yo gutangira umurimo we. Abantu batumvira Imana bamaraga igihe baba mu butayu nk’impunzi.

Hoseya abambwira aya magambo: ‘ Ni cyo gituma ngiye kumuhendahenda, mujyane mu kidaturwa mwurūre. Avuyeyo nzamukomorera inzabibu ze, kandi igikombe cya Akori kizamubera irembo ry’ibyiringiro, kandi azaharirimbira nko mu gihe cy’ubukumi bwe, nko mu gihe yazamukaga ava mu gihugu cya Egiputa’ (Hoseya 2:14-15).

Ubwo natekerezaga ku nkuru zose zijyanye n’ubutayu muri Bibiliya, hari ikintu kimwe cyagarukaga kenshi. Ubutayu hashobora kuba ari ahantu hagoye, kandi hashobora kuba harageragezaga cyane, ariko hari ahantu ho kumenyera uko Imana itunga abantu ndetse no guhura na yo. Ni ho washoboraga kuvumburira icyo ‘kuyegamiraho/kuyishingikirizaho’ bivuze.

Hari igihe Imana isa nk’iri kure. Dushobora kuba dufite byose ngo twumve tuguwe neza, ariko tubura ukubaho kwayo. Iki ni igihe kijya kitwa ‘Isaha y’umwijima y’umutima’. Ubutayu buratandukanye. N’aho nta byo kugusha neza ubuzima biba bihari, icyo dufite gusa ari Imana. Ndibwira ko icyorezo cya Covid cyabaye nka gutya kuri benshi muri twe. Imibanire, ibikorwa, ndetse n’amahirwe yo guhura n’inshuti n’imiryango- ibi n’ibintu byahugabanyijwe.  Ahari, nkanjye, wumvise uncanganyikiwe kandi utari gukoreshwa bihagije. Ariko, ahari, Imana iri kuduha amahirwe yo kwiga ‘kuyishingikirizaho’, kubona muri yo urugero rushya rw’urukundo, inyunganizi no kwitabwaho, kuyumva ‘itubwira neza’ kandi idutegurira igihe gishya cyo kubaho mu burumbuke.

Gusenga: Data, ndagushimiye ko, nubwo hari igihe ibihe biba bigoye, ubutayu ari amahirwe yo kukumenya birushijeho, no kubona urukundo udutungisha. Nsabye imbabazi kubw’igihe nishingikirije ku bitaguturutseho. Ndakwinginze umfashe ndusheho kukwisunga no gukomeza kubona ubutunzi buri mu rukundo udutungisha. Amena.

Byanditswe na Richard Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 31 Werurwe 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *