Kubaho Iteka Ubuzima Bwa Gikirisitu !

“Mwishime iteka, musenge ubudasiba, mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.” 1 Abatesalonike 5:16-18.

Biragoye guca ku ruhande ibitangaje bivugwa muri ibi byanditswe – kuba umukirisitu ni ubuzima bwa buri munsi! Amagambo nka: ubudasiba, muhore, na mu bibaho byose arumvikana rwose mu bisobanuro byayo.

Nk’umwizera iteka tugira impamvu zo kwishima – kuko icyaba cyose giturutse hanze, umunezero wo kuba mu busabane n’Umucunguzi wacu uhora usakara uturutse imbere muri twe ukadufasha kunyura mu bituremereye byose biturutse inyuma, ibyo twaba turi kunyuramo uyu munsi.

‘Musenge ubudasiba’ ntibikwiye kutubera ingorabahizi nk’uko benshi babyibwira. Kuko isengesho ryo mu mutima ari kwa kuba mu mwanya wo kuganira n’Imana, ukayiganiriza na yo ikakuganiriza, igihe icyo ari cyo cyose; aho ari ho hose. Najya adusiga na rimwe, ugutwi kwe guhora guhengamiye kuri twe ngo atwumve ndetse yumve na kwa kongorera ko mu mitima yacu.

No guhora dushima mu bibaho byose bishobora kumvikana nk’umukoro ukomeye – ita kuri aya magambo n’icyo asobanuye by’ukuri – ntabwo avuga ngo muhore mushima kubw’ibibabaho byose – ahubwo ni mu bibaho byose. Birashoboka ko ubu waba uri kunyura mu bihe bigoye cyane aho ubona bisa n’aho ibibazo n’ingorane bihoraho. Ariko se si igitangaza kuba mu bibaho byose ibyo unyuramo byose Uwiteka ari kumwe nawe muri byo! Biroroshye guha ishimwe Imana kubw’umurava duterwa no kubaho kwe, ubwenge dukura mu mutima we igihe dukeneye gufashwa na we, kuyoborwa na we duhabwa mu mitima yacu n’umugisha wo kubasha kuganira na we igihe icyo ari cyose aho ari ho hose!

Intumwa Pawulo yari yarasobanukiwe ko uburyo bwo kunesha bwonyine tukaba mu mahoro, ni ukudatakaza intumbero yacu muri Kirisitu no guhora turi mu murongo umwe na we, tukaganira na we. Ibi ni urufunguzo kuri byose – ndetse, ni we rufunguzo rwa byose!

Gusenga: Urakoze Mwami, kuko wadusezeranije ko utazadusiga cg ngo uduhane. Urakoze kuko mbasha kuganira nawe igihe icyo ari cyo cyose kandi ko umunezero uzanwa no kubaho kwawe utazatuvaho uko dukomeza kuguhanga amaso yacu. Nshoboza, Mwami, mbashe kubaho ubuzima bwa gikirisitu iteka! Mw’izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Peter Horrobin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 01 Mata 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *