Ese nta Byiringiro?

‘Uwiteka Nyiringabo ararahiye ati “Ni ukuri uko nabitekereje ni ko bizasohora, kandi uko nagambiriye ni ko bizaba.’ YESAYA 14:24,

Byari amasaha make asa nk’atarangira kandi ateye ubwoba. Ntiyari yasinziriye neza, none n’ubu, ubwo umuseke w’umunsi mushya utambitse, yumvaga nta byiringiro na bike afite rwose kandi yihebye rwose. Ese ibi byaje gute? Ntabwo ari uku byakagombye kuba.

Nibaza niba ari uku Petero yiyumvaga mu gitondo cyo kuwa Gatanu Mutagatifu. Ese yumvaga yazambije burundu ibye na Yesu? Yari azi neza ko Yesu ari Umwana w’Imana, mu by’ukuri, Yesu ubwe yamushimiye kuba yabivuze, kandi n’ikirenzeho, Yesu yababwiye ko yaje gukiza no gucungura. Bari barasobanukiwe ko koko Yesu ari Mesiya. Ariko none ubwo byose bigenze nabi, kandi Petero akaba nta cyo yakoze ngo afashe, mu by’ukuri, ashobora kuba yarumvaga yabizambije. Ashobora kuba yarivumaga kubera intege nke ze ndetse n’ubugwari bwe. Ese ni gute yatereranye inshuti ye n’Umwami we kandi akanavuga ibinyoma bikomeye? Ese ibikorwa bye byaba byangije kimwe mu migambi ihoraho kandi yagutse Imana yasezeranije kuva mu bamubanjirije? Ese ubu yakora iki?

Gusubiza amaso inyuma ni ikintu kiza cyane, kandi kuva mu kinyejana cya makumyabiri na rimwe dushobora kubibona neza. Ubu tuzi iherezo ryiza ry’ibyago byabaye kuri uwo munsi. Twumva neza amayobera y’umugambi w’Imana ku buzima bwa Yesu. Yari gupfa, yishyizeho igihano cy’ibyaha, ariko nanone akazukira mu cyubahiro gutsinda, kudutsindishiriza twese, ubuzima buhoraho. Ariko Petero yari atarumva byuzuye umugambi w’Imana, kandi, muri uwo mwanya, Petero yabonye icyasaga nko gutsindwa kwe kandi nk’icyago kitazahinduka. Mu by’ukuri nta n’inzira yo kugaruka yari ihari ivana uri aka kaga.

Bisa nk’aho Petero atari ahari nk’umutangabuhamya uwo munsi, ubwo Yesu yapfaga. Ese yari afite isoni zo kureba inshuti ye iri mu mubabaro mwinshi, azi ko yamutereranye mbere kuri uwo munsi? Ese ibyiyumviro byo gutsindwa yagize nyuma yo kubika kw’isake yari akibifite? Ese yigeze arizwa n’intege nke ze agatangira gushindikanya ibyo yari azi ko yasobanukiwe kuri Yesu?

Ndi kwibaza nimba warigeze kumva umeze gutya. Ibyo wabonye imbere yawe bimeze nk’ibidafite ibyiringiro,  ndetse wumva watsinzwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Kutiyizera kwakugwatiriye, kandi unatakaza icyerekezo cy’ibyari ukuri. Ahari wumvise gutsindwa kwawe kwarabaye kubi ku buryo byaba byaragize ingaruka ku bice bimwe by’umugambi w’ Imana.

Nimba warumvise umeze gutyo, noneho subiza umutima mu nda. Imigambi y’Imana iruta gutsindwa uko ariko kose. Ku munsi wa mbere w’Isabato, mu gitondo cya kare, Yesu yiyeretse Mariya Magadalena amubwira kubwira abigishwa, na Petero, ko Yazutse. Yavuze Petero by’umwihariko ,  kuko yarazi uko Petero yiyumvaga. Umutima we wari kuri Petero. Petero ashobora kuba ataribabariye amakosa ye, ariko Yesu yari yaramubabariye ibyaha bye n’ intege nke za muntu. Nyuma, tuzi ko yesu yagaruye Petero nk’ inshuti Ye, amubohorera gukura mu kwigirira icyizere, ndetse ngo na nyuma yo kwakira Umwuka Wera, ahinduke umugabo ukomeye ushize amanga, washoboye gusohoza ibyo Imana yamuhamagariye byose.

Uyu munsi, dutekereza uko abigishwa bari bihebye ubwo Yesu yapfaga, twabagirira imbabazi, ariko natwe twakongera gukomezwa cyane. Iyo ibintu bisa n’ibyijimye, Imana iba iri gusohoza intego zayo. Mu by’ukuri, Umugambi wayo mwiza wasohoye mu masaha y’umwijima ubwo Yesu yari abambwe ku musaraba. Imana ifite ahazaza mu biganza Byayo, kandi Ubushake Bwayo buzakorwa. Imigambi Yayo akenshi irenga imitekerereze yacu, ariko ntizigera irogowa n’umwanzi, anyuze mu bihe turimo cyangwa gutsindwa kwacu. Imana yaratubanjirije. Nta kiyitungura.  Iri gusohoza umugambi wayo uyu mwaka, umwaka uzaza ndetse n’umwaka ku wundi.

Gusenga: Mana Data, Ndagushimiye ko imigambi yawe myiza kuri twe izasohora, hatitawe uko ibihe bisa. Ndagushimiye cyane ko watwoherereje Yesu, Umwana wawe w’ikinege, ngo aducungure. Kuri uyu munsi, ubwo twibuka Igitambo cye gikomeye yatangiye buri umwe muri twe, turamamaza ‘ Hashimwe, Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.” Amena.

Byanditswe na Denise Cross, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 02 Mata 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *