Umwanya w’Umusaraba

“Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana” 1 Abakorinto 1.18

Nkunda rwose amakaro ashyirwa mu rwogero ndetse no mu gikoni. Asa neza, ariko nanone arakomeye ndetse biroroshye kuyasukura. Ariko iyo yometswe ku gikuta mu buryo bujagaraye, adatondetswe ku murongo uko bikwiriye, kugira umurongo uhagaze cyangwa utambitse ndetse n’imyanya isa hagati y’amakaro, ubwiza bwose burapfa.

Buri wese usasa amakaro, yaba uwabigize umwuga cyangwa uri kwigeragereza gusa, ahita abona ko habayeho gutandukira umurongo uhagaze cyangwa utambitse w’aho yatangiriye, iyo bidakosowe, bizana icyuho kigaragara iyo bageze ku musozo.

Mu gihe cyashize nakoreshaga imbaho cyangwa ibikarito bizinze hagati y’amakaro mu gihe ntegereje ko kore ifata. Ariko mu myaka ishize nabonye uburyo bworoshye kandi bwizewe bwo gutondeka amakaro neza ku murongo. Ni umusaraba.

Ubu birashoboka kugura udupaki twagenewe kugena imyanya hagati kugira ngo amakaro ashyirwe kuri ‘kare’ imwe ku yindi, bituma hagati y’amakaro hazamo umwanya ungana, bikavamo umurongo nyawo uhagaze n’utambitse.

Utu dusigamo umwanya ni udukoresho duto twa pulasitike dukoze mu ishusho y’umusaraba. Dushyirwa mu nguni ya buri karo kugira ngo ririgumishe mu murongo hanyuma tukaza gutwikirwa n’isima isiba imyanya iri hagati y’amakaro.

Ubuzima bwacu bushobora gutana byoroshye ku mpamu imwe cyangwa iyindi kandi bikadutera gutandukira umugambi w’Imana ku buzima bwacu. Dukeneye gukomeza umusaraba wa Yesu nk’uduha ikerekezo, ishingiro ry’ubuzima bwacu, twibuka ibyo Yadukoreye ari ku musaraba. Dukeneye kwibuka ibyo Yaduhesheje ubwo yadupfiraga. Nidukora ibi tuzavumbura ko Ashobora kudufasha no muri ibyo byose byatuyobya, kandi Azadufasha nanone kugaruka mu murongo.

Udutandukanya amakaro turahishwe ariko ibyo dukora bigaragarira buri wese. Reka ingaruka z’umusaraba zikorera muri twe zigaragarire bose, kubw’icyubahiro cy’Imana.

Gusenga: Mwami, ngushimiye umusaraba. Warakoze kumpfira. Umfashe kunezererwa ibyo wankoreye byose ku musaraba. Umfashe kunezererwa ibyo wampesheje byose, kubw’icyubahiro cyawe n’imigisha ku bandi. Amena.

Byanditswe na  Malcolm Wood, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 03 Mata 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *