“Mugore, urarizwa n’iki? Urashaka nde?” Yibwira ko ari umurinzi w’agashyamba aramubwira ati “Mutware, niba ari wowe umujyanye ahandi, mbwira aho umushyize nanjye mukure yo.”Yesu aramubwira ati “Mariya.” Arahindukira amwitaba mu Ruheburayo ati “Rabuni” (risobanurwa ngo “Databuja.”) Yohana 20:15-16
Nyuma yo kubambwa, intumwa n’abandi bakurikiraga Yesu ba hafi bategereje isabato noneho mu gitondo cy’umunsi wa mbere w’isabato, bajya ku gituro. Ariko bari bategerejwe no gutungurwa. Yesu yari yagiye! Umubiri we ntawari ugihari. Mariya yari yihebye. Ese ari hehe? Muri ako kanya haza umuntu atazi amuhagarara iruhande. Ahari yamufasha, Mariya ahita amubaza byihuse, “Wamushyize hehe?”
Gusa uyu ntiyari uwo bataziranye! Kandi Yesu ntiyari akeneye gusubiza ikibazo cye. Yaramurebye gusa avuga izina rye “Mariya.” Kandi ibyo ni byo yari akeneye byonyine. Ijwi rye ryari rivuze byose. Ntiyari agikeneye igisubizo ku kibazo kijyanye n’umubiri we. Igihe Yesu yavuze izina rye yahise amenya neza uwo ari we. Yazutse!!! Yazutse ava mu bapfuye, yatsinze urupfu n’ikuzimu kandi ariho kugeza iteka ryose.
Mariya yagiye ku gituro kureba intumbi ya Yesu. Ariko aho kuhasanga intumbi ye, yabaye umuntu wa mbere mu mateka kuvugana n’umaze kuzuka ava mu bapfuye, Umwana w’Imana! Kumva ijwi rya Yesu, kwahinduye byose. Kumva izina rye, riva mu kanwa ka shebuja, byacengeye i bwina mu mutima we ahita arimenya. Mu gihe Yesu avuze izina ryawe, isi yawe ntiyongera kuguma uko yari iri.
Uyu munsi hari abantu benshi bari gushakishiriza ahatari ho ibisubizo by’ibibazo bibaza ku Mana. Ahari barabishakira mu isura y’uwabayeho mu mateka wari umunyabwenge no mu bimenyetso by’idini, ariko ntibari gushakisha umutima ufungukiye ukuri. Ukoresheje ubwenge uzasoma ibitekerezo by’abantu, abo imitekerereze yegereye ukuri, ariko hamwe n’umutima wawe uzavumbura ko, nk’uko byagendekeye Mariya, “umurinzi w’agashyamba” ahora ahagaze aho, yiteguye kuvuga izina ryawe no kuguhamagarira kuba uwe.
Muri Yeremiya 29:13 dufite iri sezerano rihebuje duhabwa n’Imana, “Muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose.” Twizihiza kuzuka k’umucunguzi wacu, Yesu, ntutakaze umunsi ushakira mu gituro kirimo ubusa wibaza aho Yesu ari, ahubwo umufungurire umutima wawe kandi wumve ijwi rye ryongerera rihamagara izina ryawe. Ubwo wumva Ijwi rye riguhamagara, birahindura ubuzima bwawe by’iteka ryose.
Gusenga: Ndagushimiye Mwami Yesu, ko wabayeho kandi ugapfa ku bwanjye. Nishimiye uyu munsi mu buzima bwawe bwazutse kandi ufungure bundi bushya umutima wanjye kuri wowe, Mwami wanjye kandi Mana yanjye. Hamwe na buri kimwe cyose ndi cyo mpisemo kugushakana umutima ufungutse – Nguteze amatwi Mwami ngo numve ijwi ryawe, Mushumba wanjye, uyobora intambwe zanjye iminsi yanjye yose. Ni mu Izina ryawe, nsenze, Amena.
Byanditswe na Peter Horrobin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 04 Mata 2021.