Abumvira mu Gihe Kiza

“Maze haza abantu babwira Yehoshafati bati “Haje ingabo nyinshi ziguteye ziturutse i Siriya hakurya y’inyanja, kandi dore bageze i Hasasonitamari (ari ho Enigedi).” Yehoshafati aratinya yihata gushaka Uwiteka, ategeka Abayuda bose kwiyiriza ubusa.” 2 Ngoma 20:2-4

Mu ngoma za 2, dusoma uko umwami Yehoshafati yahamagariye abayuda kwiyiriza ubusa, gusenga no guca bugufi imbere y’Imana, ubwo bari bagoswe n’abanzi babo. Mu isengesho rye yavuze ko babuze uko bagira ariko ko bahanze amaso yabo Imana (2 Ngoma 20:12). Badafite Imana, nta mbaraga bafite zo guhangana n’abanzi babo kandi ibi bari babizi.

Umwami udafite imbaraga, n’abantu be, bikubise imbere y’imbabazi z’Imana ishobora byose kandi yarumvise, ndetse ibasubirisha kubabohora. Bwari ubuhamya bwiza. Dufite ubuhamya bwa none bufite igisobanuro kimwe, nk’umunsi wo gusenga watabaye abongereza i Dunkirk muri Gicurasi 1940, ubwo Perezida Museveni yaturaga igihugu cye Imana mu 2012 no mu 2001, ubwo Perezida George Bush yatangazaga umunsi wo gusenga no kwibuka abapfiriye mu miturirwa ibiiri, ubwo imitwe y’iterabwoba yabateraga. Byavuzwe ko insengero zo muri Amerika zari zuzuye.

Muri ibi bihe byose, dushyizemo n’icyo cy’abayuda, abayobozi bahamagariye  abantu babo gusenga ndetse abantu basubiza bicisha bugufi imbere y’Imana bayisaba ubufasha. Ntabwo nzi neza ko ishyaka ryo gushaka Imana ryakomeje mu bihugu by’ubu, ariko dusoma ko Yehoshafati atari ‘uwumvira mu gihe kiza’ gusa washakaga Imana ari uko ibintu bimeze nabi. Yashakaga Imana no mu gihe ibintu bimeze neza.

Nkatwe twese, ntabwo yigeze akurikira Imana neza cyane, ariko yiyemeje kuba umukozi w’umwizerwa, uko byaba bimeze kose. Nta n’umwe wifuza ‘inshuti yo mu gihe kiza’ iguma hafi iyo ibifitemo inyungu gusa. Imana na yo ntabwo yishimira ‘inshuti zo mu gihe kiza gusa’ kandi ibyo ntibyadutangaza.

Ikirara cyo muri Luka 15 cyari gifite ‘inshuti nyinshi zo mu bihe byiza’ ariko ubwo yageraga hasi cyane akageraho abana n’ingurube ‘zinuka’, izi nshuti ntabwo zari zikigaragara. Ubwo twirinda abantu bameze gutya, Imana ntiyishimira abo bifuza kuba ‘abigishwa bo mu makuba’. (Aba ni abatakira Imana iyo bageze mu nzitane badafite ahandi bagana) kuko ari Imana y’imbabazi, igira imbabazi iyo abantu baciye bugufi imbere yayo, ariko abo bayikunda by’ukuri, bayikurikira n’umutima wose haba mu bihe by’izuba ryaka cyangwa mu miraba. Ndi kwibaza uri mwigishwa umeze gute ndetse nanjye umwigishwa ndi we uko ameze. Nta burenganzira mfite bwo gutunga urutoki umutima wawe, niba ntifuza kwireba nanjye ubwanjye. Oh Mana, dufashe kuba abantu bagukirikiye n’imitima yabo yose, bagukurikira uko byaba bimeze kose.

Gusenga: Mana Data, ndemera ko uri Umunyembabazi kandi ko ufasha abicisha bugufi imbere yawe bagutakira ngo ubafashe. Ngushimiye ibihe byose byo mu buzima wamfashije. Nibutse ibyo bihe none. Umfashe kuba umwigishwa ugukurikira kandi uganira nawe bihoraho kandi nd’umwizerwa iminsi yo kubaho kwanjye yose. Mu Izina rya Yesu. Amena.

Byanditswe na Sue Cronk, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 17 Mata 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *