“Erega amahema yawe ni ay’igikundiro! Umutima wanjye urifuza ibikari byawe, Ndetse biwutera kugwa isari. Umutima wanjye n’umubiri wanjye bivugiriza Imana ihoraho impundu. Igishwi kiboneye inzu, Intashya yiboneye icyari, Aho ishyira ibyana byayo. Ni ku bicaniro byawe Uwiteka Nyiringabo, Mwami wanjye, Mana yanjye. Hahirwa ababa mu nzu yawe, Babasha kugushima ubudasiba.” Zaburi 84: 2-5
Ni iki kidasanzwe ku buturo bw’Imana? Ntekereza ko ari ikintu kijyanye n’igishwi ndetse n’intashya. Inzu y’Imana ntabwo ari ahantu hateye ubwoba, ahantu ho gutangarirwa cyane hategerwa. Ni byo koko, harera, ni ahantu hera.
Ariko igishwi ntabwo gitinya. Kiragenda kigakusanya ibyo gikeneye hirya no hino kugira ngo cyubake icyari mu rusengero. Ibishwi biba mu nzu, bibiri bigurwa ikuta rimwe, zirasabana kandi zigasakuza. Bijya aho byumva bihawe ikaze kandi bitekanye – hanyuma bigasakuriza abaturanyi, byatwawe n’uwo muryango wabyo muto.
Intashya na zo zihora zigenda, mu mundendezo wazo ndetse n’umunezero wo kubaka icyari cyabyo mu rusengero. Ahantu heza ho guterera amagi yayo ndetse no kugaburira ibyana byazo. Ni ahantu hatekanye kandi ahantu yumva neza kubaho k’umuremyi kumvikana. Ntabwo imiryango izifunga mu ijoro aho gashobora kwisanga gafungiranye mu ruzitiro. Intashya ni inyoni zizihiwe, zizi neza kuguruka no kugenda mu kirere zimeze nk’izikora imyitozo ngororamubiri ku mababa. Kandi ni inyoni zizi kubana, uko ziguruka ziba ziganira, ziganira na ngenzi zazo, ziganira n’ibyana byazo, zishimira kuba ababyeyi. Rero iyi ntashya n’icyana isanga icyari cyayo gitekanye mu rusengero.
Zaburi ivuga ngo, ‘Hahirwa ababa mu nzu yawe, Babasha kugushima ubudasiba.’ (Zaburi 84:4). Kuba mu kubaho kw’Imana ntabwo ari iby’ibihe bidasanzwe gusa! Imana yifuza ko tuba hafi yayo, dutekanye kandi dutuje nk’ibyo byana biri mu cyari cyabyo. Ese nzi ko nkunzwe n’Imana kandi ko yifuza kunyakira nkayegera kandi nkishimira umundendezo wo kuba ntekanye rwose mu Rukundo rwayo n’uburinzi bwayo? Aha ni ho Idutumirira – kandi no gutura bitekanye.
Hari ihurizo muri iyi Zaburi: Iyo turi kuba mu buturo bwera bw’Imana tuba turi no mu rugendo! Rimwe na rimwe tunyura mu bihe bikomeye cyane ahantu humye, hakakaye. Ariko, uko dukomeza gusunika, dushaka Imana, amarira yacu ahindura ikibaya ahantu hera imbuto nyinshi – kandi tukajya ibwina ndetse ahegereye ubuturo bw’Imana bwera.
Gusenga: Ndagushimiye Mana, ko wifuza ko nkwegera nkakumenya kandi nkamenya umutekano ndetse n’uburinzi bwawe kuri njye. Kandi wifuza gukongereza umutima wanjye kukwegera buri munsi wo kubaho kwanjye. Amena.
Byanditswe na Sue Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 18 Mata 2021.