“Baravugana bati “Yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira adusobanurira ibyanditswe!” Luka 24:32
Mose yari aragiye umukumbi we mu gice cyo hirya cyane cy’ubutayu hafi y’umusozi Horebu, umusozi w’Imana. Ubwo yabonaga umuriro. Yatekereje ko bitangaje. Umuriro wari uri kwaka, ariko nta gukongoka. Bibiliya iratubwira ngo ‘icyo gihuru cyakamo umuriro nticyakongoka.’ (Kuva 3:2). N’amakenga yegereye umuriro, yumva ijwi rihamagara izina rye. ‘Mose.” Aritaba ati “Karame.” Iramubwira iti “Wikwegera hano, kandi kwetura inkweto mu birenge byawe, kuko aho uhagaze aho ari ahera.”’ (Kuva 3:5). “Mose. Wikwegera. Aho uhagaze ni ahera.” Mose yipfuka mu maso kubwo gutinya Imana.
Guhura n’Imana ni ikintu kidasanzwe. Ituzi kuva mu ntangiriro kandi ikabona neza mu mutima. Nta hantu hahari ho kwihisha. Imana yambwiye Mose ngo,”Nzabana nawe … muzakorerera Imana kuri uyu musozi” (Kuva 3:12).
Mose yayoboye Abisirayeli banyura mu nyanja itukura ku butaka bwumye, bakurikiwe n’Abanyegiputa, kandi inyuma yabo Imana isubiranya amazi y’inyanja. Ingabo za Farawo zirarengerwa. Bakomereje mu butayu, bayobowe n’igicu ku manywa n’inkingi y’umuriro nijoro. Kubaho kw’Imana kwagiye imbere yabo. ‘ya nkingi y’igicu ntiyavaga imbere y’ubwo bwoko ku manywa, kandi iyo nkingi y’umuriro ntiyabuvaga imbere nijoro.’ (Kuva 13:22), kandi bayobowe mu rugendo rwose kugeza bageze mu gihugu cy’isezerano, bakurikiye umuriro.
Yesu amaze kujyanywa mu ijuru intumwa zasubiye I Yerusalemu kandi bari hamwe bahuje umutima. Bari baragumye mu cyumba cyo hejuru, basenga ubudasiba, maze umuriro w’Imana ubagwaho. ‘Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. Haboneka indimi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo.’ (Ibyakozwe 2:2-3). Buzuye Umwuka Wera bahindutse itsinda ry’abagabo bashize amanga, batinya Imana bahinduye isi. Yesu yaravuze ati “Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira” (Ibyakozwe 1:8). Umuriro w’Imana winjiye mu mitima yabo.
Ubwo nari umwana mu by’ubukristu, nitabiriye amavuna, ubwo uwatangaga ikiganiro yashyizeho umwanya wo kwakira ibibazo abitabiriye bari bafite. Nashize amanga ndahaguruka ndabaza nti, “Ni gute nakwakira Umwuka Wera?” Uwo watangaga ikiganiro yarandebye arambwira ati,” Ahari inzara n’inyota, Imana irahagenderera ikabikemura.” Nari mfite inzara n’inyota.
Nyuma y’aho gato numvise nsunikwa cyane bidasanzwe kwitabira amateraniro ya mu gitondo aho nsengera, saa mbiri za mu gitondo! Hari abantu nka cumi na babiri mu materaniro, abenshi ari abagore bakuze. Ubwo amateraniro yatangiraga, numvise hariho Imbaraga zikomeye zo kubaho kw’Imana. Byari bimeze nk’aho igisenge cy’urusengero cyari cyavanyweho Imana ubwayo iri kwimanukira mu cyubahiro cyayo. Amarira yatangiye gutemba mu maso yanjye kandi umuriro uri kugurumana mu mutima wanjye. Nyuma yaho natwaye imodoka ngana mu misozi, nuzuye umunezero w’Umwami, kandi ngenda hejuru mu misozi nshima Imana. Umuriro w’Imana wari winjiye mu mutima wanjye.
‘Ibyo ijisho ritigeze kureba, N’ibyo ugutwi kutigeze kumva, Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.’ (1 Abakorinto 2:9).
Gusenga: Ngwino Mwuka Wera, reka umuriro wawe unzeho bundi bushya kandi ugurumane muri jye, kugirango ngukorere mu buzima bushya, mu Izina rya Yesu. Amena.
Byateguwe na Ron Scurfield, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 19 Mata 2021.