Inama Wakwizera

“Kandi nishimira ibyo wahamije, nibyo bingira inama.” Zaburi 119:24

Mu myaka mike ishize, nagombye gutanga ibimenyetso mu rukiko. Nk’uwabonye ibyabaye, ntanga ubuhamya. Nagombaga kuvuga uwo ndi we. Nagombaga kurahira ko ibyo mbwira urukiko byose, mu bushobozi bwanjye bwose, ari ukuri. Noneho, mu gusubiza ibibazo by’umunyamategeko nasobanuye ibyo nabonye kandi numvise.

Uyu murongo utubwira ko ibyanditswe ari ‘Ibyo Imana yahamije’. Ibitabo bitanu bya mbere muri Bibiliya zacu bishobora kuba rwose aribyo byanditswe byonyine Dawidi yari afite byasobanuraga icyo Imana ari cyo, bigatanga amategeko yagombaga kugenderaho, ariko nanone n’ inkuru z’ahashize, zivuga uko Imana yaremye isanzure, amateka ya Adamu no kutubaha kwa Eva, n’ibindi biza aho ngaho.

Kandi Dawidi yari azi ko Imana yabibonye byose. Yari ihari. Kandi ‘ibihamya’ byayo byari ibyo kwizerwa, kubera ko ari Imana. Hari uwanditse inkuru, ariko Imana ni yo yabaraga izo nkuru, bigendanye n’ibyo Yabonye. Kandi nufungura ‘amatwi yo mu mwuka’ yawe uko ubisoma. Uzumva ari yo iri kukubarira izo nkuru, rwose wowe ku giti cyawe.

Ntekereza ko gutega amatwi Imana ikubarira inkuru biha uwo ari we wese ibyishimo birenze. Nta kintu kiryoha nko kubarirwa inkuru z’ikintu cyabayeho mu mateka n’uwabyiboneye! “Nari mpibereye”.

Ibi bihamya ni ‘abajyanama’ ba Dawidi – abajyanama be b’ubuzima. Bimeze nkaho Imana yari iri kumubwira iti “wabonye ibyabaye kuri Esawu? Nonese, ntabwo utekereza ko hari amasomo wakwigira kuri biriya?” Cyangwa bikaba bimeze nka gutya, “Reka nkubwire ibya Yosefu. Ubu uri kunyura mu bihe bigoye. Ese wamwigiraho iki?’ Cyangwa, ahari, byari bimeze nka gutya, “Dawidi, reka nkumbwire uko naremye isanzure’. Dawidi agatega amatwi yarangiza agakorwaho ku buryo byatumye yandika muri Zaburi 19, ‘Ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana’.

Iyo dusoma Bibiliya, twibwira byinshi. Byamera gute dufashe ibyo byanditswe twasomye nk’ijambo ry’umutangabuhamya ryizewe kurusha andi tuzigera twumva? Ibirenze kuri ibi, umutangabuhamya azatwivugishiriza. Ese hari izindi mpuguro wategereza? Hari ikindi wumva wakwishimira kurenza ibi?

Gusenga: Data, ngushimiye Ijambo ryawe. Ubwo ndisoma uyu munsi, ndakwinginze uganire nanjye. Umbwire ibyo nkeneye kumenya uyu manya. Nta kintu cyandutira kumva ijwi ryawe rivuga riti “Dore iyi niyo nzira, yigenderemo”, Amena.

Byanditswe na Richard Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 20 Mata 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *