“Maze Eliya abwira Ahabu ati “Haguruka ufungure kuko numva haza kugwa imvura y’impangukano.”Nuko Ahabu arazamuka ajya gufungura. Eliya na we arazamuka ajya mu mpinga y’umusozi w’i Karumeli, yicara hasi yubika umutwe mu maguru. Abwira umugaragu we ati “Zamuka witegereze ku nyanja.” Arazamuka aritegereza aragaruka aravuga ati “Nta cyo mbonye.” Amubwira gusubirayo agira karindwi. Agezeyo ubwa karindwi aravuga ati “Dore mbonye igicu gito kingana n’ikiganza cy’umuntu kiva mu nyanja.” Eliya aramubwira ati “Genda ubwire Ahabu uti ‘Itegure igare ryawe umanuke imvura itakubuza.’ Hashize umwanya muto, ijuru ririhinduriza ryuzura ibicu n’umuyaga, hagwa imvura ya rukokoma. Nuko Ahabu yurira igare rye ajya i Yezerēli. Imbaraga z’Uwiteka zijya kuri Eliya, aracebura arirukanka, yiruka imbere ya Ahabu amutanga ku irembo ry’i Yezerēli.” 1 Abami 18:41-45
Nongeye gutangazwa n’iyi nkuru yo mu Bami ba Mbere ubwo mperuka kuyisoma. Eliya yari azi ko Imana igiye kohereza imvura. Yarabyumvaga mu mwuka we, hanyuma ambwira umwami ko imvura igiye kugwa. Ariko ntabwo yigendeye ahubwo yagiye ku musozi arasenga. Yakomeje gusenga kugeza ubwo hari icyabaye.
Njya numva imvugo “Gutitiriza” (PUSH) isobanurwa ngo ni “ugusenga kugeza ubwo hari ikintu kibaye” Dusenga kugira ngo hagire ikiba ariko iyo nta kibaye mu gihe dutekereza ko cyakabaye kiba, dutekereza ko Imana ishobora kuba idashaka gusubiza amasengesho yacu. Cyangwa se tugatekereza ko ibyo twasengeye, Imana ibizi, icyo twakora ubu ari ugutegereza. Ariko ubwo nasomaga iyi nkuru ya Eliya, numvise Imana imbwira iti, “ nubwo ubizi ko ndimo gusubiza, nturekere aho gusenga. Komeza usenge kugeza bisohoye.”
Ntabwo nifuza kugucira urubanza niba wararekeye aho ugacika intege mu gihe amasengesho yawe yasaga nk’atari gusubizwa. Najye narabikoze. Ariko Imana ntabwo iducira urubanza. Iraduhamagarira kwihana – guhindukira tukava mu nzira y’uko twakoraga ibintu tukajya mu nzira Yayo.
Reka ngutere umwete uyu munsi, nanjye nikomeza. Ngo twe gucika intege. Reka dusabe Imana Idufashe gukomeza gusenga kugeza tubonye igisubizo.
Gusenga: Mwami, mbabarira igihe cyose ntatitirije mu gusenga. Nacitse intege nuzura kutizera. Ndakwinginze umfashe none kwibuka akamaro ko gutitiriza. Umfashe gukomeza gushakisha, nubwo byafata igihe. Umpe kwizera kugira ngo nkomeze kuba maso mbashe kubona ibisubizo by’amasengesho yanjye. Amena.
Byanditswe na Tanya Person, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 21 Mata 2021.