“Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda.” 2 Timoteyo 1:7
Ishusho ya kadahumeka ikoreshwa rimwe na rimwe mu kwerekana ubwoba. Bijyanye n’izina rya yo ‘kadahumeka’ igaragaza igishushanyo cyakozwe kugira ngo kirukane inyoni zitangiza imbuto cyangwa indi myaka kadahumeka iba irinze.
Nk’uko kadahumeka itari umuntu, ariko ikaba iya nyawe ku nyoni, ni nako ibidutera ubwoba bimeze. Ibanga ni ukumenya ko byose ari ibigaragara inyuma n’ibishusho gusa atari ukuri. Ubwoba busobanurwa nk’ibimenyetso by’ibinyoma nyamara bigaragara nk’ibiriho. Inyoni ziramutse zimenye ko zitaterwa cyangwa ngo zicwe na kadahumeka, zaryoherwa n’imyaka yo mu mirima. Gusa ntizibikora kuko kadahumeka igaragara nk’ukuri kandi ikazitera ubwoba.
Nk’izo nyoni, dushobora kurwana no gutsinda ubwoba ntitwishimire ibyiza Imana yatugeneye. Uburyo bwo gutsinda ubwoba bwaba guhindura uko tubona ibintu. Aho kubona kadahumeka nk’ibiteye ubwoba, twabibona nk’ibyamamaza ko imyaka cyangwa imbuto zikikije kadahumeka zeze zigeze igihe cyo kuribwa.
Rero, mu gihe tugize ubwoba, dukwiriye kubaza Umwuka Wera umusaruro umwanzi ashaka kutubuza. Bityo ubwoba bugahinduka imbaraga zimunesha, kuko tuzi ko hari ikintu kiza Imana itubikiye. Urugero, hari abantu batinya kugira ubusabane bwimbitse n’abandi bitewe n’ibikomere. Ariko Imana yaturemeye gusabana kuko bituzanira umunezero no guhumurizwa.
Urundi rugero rwaba ubwoba bwo gusaba akazi runaka cyangwa kugerageza umushinga bitewe no gutinya gutsindwa. Umwanzi azi ko kwihangana gutera kunesha, rero akoresha ubwoba kugira ngo aduhagarike mu rugendo ku buryo nta mahirwe yo gutsinda tugira bitewe nuko tutigeze tunagerageza. Nidutegereza kugeza igihe ubwoba buzashirira, ntituzigera tugera ku ndoto Imana yashyize muri twe.
Ni ukuvuga ngo, kugira umurava ni ugukora ikintu, n’ubwo waba ufite ubwoba. Nk’uko Theodore Roosevelt yabivuze, mu ijambo rya mbere ryo kurahira, ‘“Ikintu cyonyine dukwiye gutinya ni ubwoba ubwabwo”. Reka rero tubone ubwoba nk’imbaraga zo gutsinda umwanzi ndetse no gutsinda ubwoba, hatitawe ku bizavamo – kuko gutsinda ubwoba ubwabyo ni intsinzi.
Gusenga : Mwami, akenshi ducibwa intege n’ubwoba buba budukanga kandi busa nk’uburiho rwose. Ndakwinginze Mwuka Wera ngo wenyengeze kwizera kwacu nk’umuti w’ubwoba ngo tunezeze Imana kandi twambara imbaraga twanga kwemerera ubwoba. Mu Izina rya Yesu. Amena.
Byanditswe na Wendy Scott, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 22 Mata 2021.