“N’ibendera rye ryari hejuru yanjye, Ari ryo rukundo.” Indirimbo za Salomo 2:4
Ahari ntabwo uzi cyane igitabo cy’Indirimbo za Salomo, ariko uzi uyu murongo. Umwari wo muri iyi nkuru, Umushulami, yari arimo yishimira ibihe bye byiza n’umukunzi we w’umushumba. Iki ni igice cy’aho yasobanuraga amarangamutima ye.
Ubwo Abisirayeli bambukaga ubutayu bajya mu gihugu cy’isezerano, ingando zabo zari nini. Ariko ntawashoboraga kuyoba; umwana yashoboraga kumenya ihema ry’iwabo, kuko buri bwoko, inzu n’umuryango yagiraga ibendera ryabwo ryihariye (Kubara 2:2).
Ibendera ry’umushumba ni urukundo rwe. Ni urukundo rwe rumutandukanya n’abandi; kandi ni ho Umushulami atura. Iyo dufite ubusabane bwimbitse na Yesu, tuba turi ahantu hatekanye kandi hatuje kurusha ahandi hose – aho ni ho tubarizwa: munsi y’ibendera ry’urukundo rwe.
Igisirikare na cyo kigendana ibendera. Nyuma yo gutsinda Abamaleki, Mose yubatse igicaniro ashima Imana, yahaye Abisirayeli intsinzi. Akita ‘Uwiteka ni ibendera ryanjye’ (Kuva 17:5).
Kuba munsi y’ibendera ry’Uwiteka ni amahoro kuko yatsinze intambara zose z’umwanzi. Yesaya avuga ko Mesiya azabera ‘amahanga ibendera’, agarure amahanga n’Abisirayeli batatanye abavana ku mpera enye z’isi ( Yesaya 11:10-12). Abo bose hamwe bazateranira mu ‘ buturo bwe bw’icyubahiro.’
Iyo turuhukiye mu rukundo rwe, iyo turuhukiye mu mahoro y’intsinzi atsinda imbaraga z’umwijima; iyo tujya guterana n’ubwoko bwe, Abisirayeli, kandi abacunguwe mu bantu bo ku isi mu buturo bwe bw’icyubahiro, aho tubona igisobanuro cyuzuye cyo kuba munsi y’ibendera ry’urukundo rwe. Mbega ahantu heza ho kuba!
Gusenga : Data, ndagushima kuko Yesu yatsinze imbaraga z’umwijima. Ndaguhimbaza kuko ndi umwe mu magana ya benshi aturuka mu bihugu byose no mu moko yose ateranira mu bwami bwawe buhoraho. Ndagushimira ko mba amahoro munsi y’ibendera ry’urukundo rwawe. Ubu ni bwo buturo bwanjye bw’ukuri, aha ni ho koko mbarizwa. Amena.
Byanditswe na Richard Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 23 Mata 2021.