Kuruhuka no Gusanwa

“Ahubwo azavuganira n’ubu bwoko mu kanwa k’abanyamahanga b’urundi rurimi, ubwo bwoko ni bwo yabwiye ati “Uku ni ko kuruhuka mureke urushye aruhuke, aho ni ho buruhukiro.” Ariko banga kumva.” Yesaya 28:12

Vuba aha, Imana imaze iminsi inganiriza kubyo kuruhuka. Mu gukura kwanjye natojwe gukora cyane, ariko sinatozwa gutegura umwanya wo kuruhuka no kwidagadura. Ni ikintu ngomba kwiga, kuko Imana yifuza ko twubaha Ijambo ryayo mu bijyanye no kuruhuka, kimwe nk’ibindi byose Itubwira.

Mu gihe cy’umwaka ushize cyangwa kirengaho gato habayeho ibihe byinshi biduhiga mu buryo bwinshi. Dushobora kuba twaranyuze mu bihe bigoye amarangamutima, imitekerereze ndetse n’imbaraga zacu, tukumva dukeneye kuruhuka – byaba ikiruhuko cyo kwiyubaka, ariko hamwe n’amategeko n’amabwiriza y’igendo mu bihe bya Covid, ntabwo byoroshye yewe bishobora no kudashoboka.

Numva Imana itwibutsa ko yaseranyije kuruhura abantu bayo, hatitawe ku byo banyuzemo. Mu kumusanga, no gufata umwanya wo kuruhuka ni bwo Ituruhura. Mu by’ukuri, ijambo “kugarurwa” riboneka inshuro 136 muri Bibiliya. Ni ikintu Imana itwifuzaho rwose.

Yesu yavuze ibisa nk’ibi ati: “ Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura” (Matayo 11:28-29). Ni mu busabane bwacu na we tubonera amahoro kandi tukakira uburuhukiro aduha.

Kandi aha hantu ho kuruhukira twahava tujya gukomeza akazi kacu, kuzuza inshingano zacu kandi tugafasha abakeneye ubufasha. Kuko tuzahabwa uburuhukiro, tugire amahoro kandi tube igikoresho kizima cyo gukora umugambi w’Imana.

Gusenga: Mwami, ndagushimiye ko utwitaho kandi ko udusezeranya kuturuhura. Umbabarire igihe cyose ntafashe umwanya ngo nicare mu kubaho kwawe cyangwa ngo ntegure ibihe byo kuruhuka mu buryo nagira imbaraga, uko ngendana nawe. Uyu munsi nje iwawe kandi nemeye rwose uburuhukiro uri kumpa. Mu Izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Marilyn Shearn, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 24 Mata 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *