Mu Nzira

“Arababaza ati “Muragenda mubazanya ibiki?” Luka 24:17

Mu kwandika ubutumwa bwiza bw’ubuzima, urupfu n’izuka bya Yesu, Luka yananditsemo inkuru y’igihe abigishwa ba Yesu bahuraga na Yesu wazutse ubwo bajyaga mu mudugudu witwa Emawusi, mu birometero cumi na kimwe uvuye i Yerusalemu. Dusoma ko mu nzira bagendaga baganira ibyabaye byose. Bakiganira babazanya ibyo byose, Yesu ubwe yaraje ajyana na bo; ariko babuzwa kumumenya.

Iyi nteruro ihora intangaza ni gute batigeze bamenya ko ari Yesu, gusa ibi ntibabitubwiye. Ibyo batumbwira ni uko Yesu yababajije ibyo barimo kugenda baganira. Abigishwa baguye mu kantu batangazwa n’uko mugenzi wabo yabaza ikibazo nk’icyo, bitewe n’ibyabaye byose kuri Yesu muri iyo minsi ishize. Ariko Yesu abasaba ko bamusobanurira ababaza ati “Ni ibiki?”

Abigishwa rero basobanuye ko bagendaga banganira ibyabaye bijyanye n’umurimo wa Yesu, uko yageragejwe, uko yishwe kandi n’inkuru z’izuka rye, batari bariboneye ku giti cyabo. Mu kumva ibyo bari kuvuga, Yesu Arababwira ati “Mwa bapfu mwe, imitima yanyu itinze cyane kwizera ibyo abahanuzi bavuze byose. None se Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo, ngo abone kwinjira mu bwiza bwe?” Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose Ibyanditswe kuri we.

Icyantangaje noneho ni uko nabonye ko iki kiganiro cyasohozaga amabwiriza ya Shema, isengesho ry’Abisirayeli riri mu Gutegeka kwa Kabiri 6: ‘Umva wa bwoko bw’Abisirayeli we, Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine. Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose. Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse.

Yesu yari arimo asohoza amagambo ari mu isengesho ry’Abisirayeli ubwo yagendanaga nabo. Byatumye nibaza inshuro nubahiriza aya mabwiriza. Igihe ndi mu rugendo, naba ndi njyenyine, cyangwa ndi kumwe n’abandi, ese njya nganira, cyangwa nibwira, ukuri kwa Bibiliya?

Har’ubwo binyorohera kuganira n’abandi turi gutembera, ariko nkibaza inshuro ibiganiro nagize byari bigendeye ku byanditswe. Yesu yari azi ko ibisubizo by’ibibazo yari arimo abaza abigishwa be biri mu ijambo ryo muri Bibiliya. Bari bakeneye gusa ko amaso yabo ahumuka bakabyibonera, kandi nta buryo bwiza bwo kubafasha kubibona kuruta kubiganira na bo bagenda.

Uyu munsi rero, nuba urimo gutembera wenyine, cyangwa hamwe n’inshuti, kuki utashyira mu bikorwa iri sengesho: ‘Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe. ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira.’

Gusenga: Mana Data Mwiza, ndagushimiye ukuri kw’Ijambo ryawe risubiza ibibazo byinshi nibaza, ibyo nshidikanyaho n’impungenge zose. Umfashe kumara umwanya nsoma ijambo ryawe kandi ndyiga mu biganiro ngirana n’abandi. Umfashe mwami kukubona uko uri by’ukuri. Amena.

Byanditswe na John Sainsbury, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 25 Mata 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *