Ijwi rya Shebuja

“Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira.” Yohana 10:27

Mu minsi ya kera mbere y’amasede (CDs) alubumu yitwa “Ijwi rya Shebuja” yigeze kugerwaho. Ikimenyetso cyazirangaga cyari akabwa gatoya kicaye imbere y’imashini mu zambere irimo gucuranga sede (CD) –imashini ifite ihembe rirerire. Icyo byashakaga kuvuga ni uko aka kabwa gato katrari gashoboye kubana na shebuja, ariko kashoboraga guhumurizwa n’ijwi rya shebuja. Uyu munsi ayo magambo yanditse ku iduka rinini.

Ese uzi ijwi rya shobuja? Abantu bamwe barakomeretse cyane ku buryo bumva gusa ijwi ry’umwami wacu, Databuja, avuga ibintu bibi kandi bibacira urubanza. Iki ni ikinyoma cy’umwanzi. Umwami wacu azatwemeza icyaha ariko ntazigera na rimwe aducira urubanz. Iyo utekereje wumva uburyo uri mubi – ese bijyanye n’ibyanditswe? Uyu ni Data mwiza, mwiza cyane turirimba? Data mwiza araduhana. Dukwiriye kumusubiza twihana niba aduhannye. Ikitugeraho ni icyanditswe cyiza cyane kivuga ko atazibuka ibyaha byacu ukundi.

Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera.” (Isaiah 1:18)

Kandi ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we, n’umuntu wese uwo bava inda imwe ati ‘Menya Uwiteka’, kuko bose bazamenya uhereye ku uworoheje hanyuma y’abandi ukageza ku ukomeye kurusha bose, ni ko Uwiteka avuga, kuko nzababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi.” Yeremiya 31:34

Najyaga ntekereza uburyo Imana ihitamo kutazongera kwibuka ibyaha byanjye ukundi. Nshobora kubibona. Nshobora kubyumva. Ndabizi kandi n’abandi bantu benshi barabizi.

Nk’umubyeyi ndabyumva ko ari amahitamo dukora. Tukavanamo amarangamutima yose. Uku ni ko bikora iyo uri umubyeyi. “Ndagukunda. Ndabyumva ko wakoze biriya. Nejejwe n’uburyo washatse imbaraga zo kwemera ibyo wakoze (n’ubwo nari nsanzwe mbizi kuva kera ko wabikoze). Ndanezerewe ko utabeshye ngo ubyikuremo. Kuko wansanze, mpisemo kutakubabarira gusa. Hashobora kubaho ingaruka. Urugero ushobora gusabwa kwishyura icyo wamenye, ariko mpisemo kutazibuka ibyo wakoze kuva none.”

Ntabwo ndi umubyeyi w’igitangaza pe. Hari ibyiza nakoze kandi nakoze n’amakosa, nagerageje uko nshoboye nkora ibi. Data ntashaka ko mu matwi yacu habamo ijwi ribi ritubwira ko tuzatsindwa, tutaranatangira – cyangwa icyo umwanzi arimo kuvuga cyose.

Wabishobora. Ushobora gutsindwa. Ariko iteka ujye ugaruka kuri Data. Reba aho ugana. Ese urimo kwerekera aho ashaka cyangwa urimo kuva mu nzira? Ese uracyagendera mu bushake bwe cyangwa ijwi rye ririmo kugenda rigabanuka uko uta inzira? Ese urimo urimo kunyura aho ashaka, mu bushake bwe, ariko umaze gukora ikosa? Musange witeguye kwihana icyaha wakoze. Kandi wibuke ko ugomba kwibabarira.

Watoranyijwe n’Umwami w’abami utajya akora ikosa, kandi aragukunda. Yohereje umwana we kurambura amaboko ye ku musaraba aravuga ati “Ndagukunda”. Uri imwe mu ntama azi izina.

Gusenga: Data wuzuye urukundo, mfasha kwibona nk’uko umbona kandi sinumve umwanzi. Mfasha kwibabarira, kandi Data, mfasha kukumva neza kurushaho uko umunsi uhise. Mu Izina rya Yesu, Amen.

Byanditswe na Vivienne Hill, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 27 Mata 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *